Print

Reba ibyiza bya beterave n’akamaro ifitiye umubiri wacu

Yanditwe na: Martin Munezero 16 August 2020 Yasuwe: 6622

Beterave igenewe kuribwa n’abantu iba ari umutuku, beterave iribwa mu buryo butandukanye uyikozemo umutobe, uyiteste mu biryo, uyikozemo salade ndetse n’ibibabi byayo biraribwa babiteka nk’uko bateka imboga za epinari n’ibindi.

Kuki ari ngombwa kurya cyangwa kunywa beterave?

Beterave ni inkomoko y’intungamubiri zitandukanye harimo:calcium, fer, magnesium, manganese, phosphore, sodium, zinc, cuivre na sélénium

Beterave inoza imikorere y’imikaya

Umutobe wa beterave habamo “monoxyde d’azote” ifasha imikaya kwinjiza umwuka mwiza mu mubiri (oxygene ) mu gihe umuntu akora sport cyangwa imyitozo.

Beterave ifasha amaso kureba neza

Ibibabi bya beterave iyo biteguwe mu buryo bw’imboga ukabiteka n’kuko bateka dodo cyangwa epinari, haba harimo carotenoides z’ingenzi ku maso kuko mu gihe amaso ahuye n’urumuri rw’ubururu, caroteoides zihita zirinda amaso kwangirika.

Beterave ifasha urwungano ngogozi

Kimwe n’izindi mboga zose, beterave nayo yiganjemo fibres zituma imyanda ibasha gusohoka mu mubiri ku buryo bworoshye hehe n’uburwayi bwa constipation.

Beterave ifite umumaro wo gukura uburozi mu mubiri

Muri beterave habamo betalaine ifasha mu gikowa cyo gukura uburozi nk’ubwitabi mu mubiri kuko hamwe na betalaine uburozi cyangwa indi myanda yirunda hamwe igasohoka ku buryo bworoshye.

Beterave yongera amaraso mu mubiri

Beterave ifite akamaro kanini kuko ituma hakorwa abasirikare batukura ndetse ikazana umwuka mwiza (oxygene ) mu mubiri.

Beterave irwanya canseri

Mu bigize beterave dusangamo glycine betane ifite uruhare runini mu kurwanya kanseri ntibashe kwinjira mu mubiri w’umuntu.

Beterave yiganjemo potasiyumu

Umunyungugu witwa potasiyumu ni ingenzi mu mubiri w’umuntu kuko utuma habaho imikorere myiza y’imikaya, si ibyo gusa ahubwo n’amarangamutima (emotions ) akora neza ndetse bivanaho umunaniro wo mu bwonko.

Beterave zikungahaye kuri vitamine C

Beterave ikungahaye kuri vitamine C ifite umumaro wo kubaka ubudahangarwa cyangwa se ubwirinzi bw’umubiri. Muri beterave habamo collagene ifite umumaro wo kurinda uruhu gusaza bityo uruhu rugahorana itoto.

Muri macye beterave ni igihingwa gifite umumaro ntagereranywa biturutse mu ntungamubiri gifite. Beterave ni nziza ku buzima uko wayitegura kose ikomeza kugira umumaro wuzuye mu mubiri w’umuntu. Ariko kunywa jus yayo nibwo buryo bwiza kuko kuyiteka bigabanya intungamubiri.

Source:
santemagazine.fr
passportsante.net
miseenforme.ca


Comments

Bahati Mike 15 February 2023

Mbega ukuntu Ari byiza kuduha ubumenyi kukamaro kibumera. Betelave ningenzi pe. Aho menyeye akanaro kayo ndayikoresha mukuyihekenya kenshi gashoboka, maze kubona ingaruja yayo nziza muburyo bugaragara. Ndabashimiye cyane


byukusenge 19 January 2022

Murakoze cyane ku duhugura kugihingwa cya betterave haribyinshi twungutse.