Print

Simba SC na Yanga Africans zirifuza gukina na Rayon Sports imikino ya gicuti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2020 Yasuwe: 1073

Ibaruwa ya Yanga Africans itumira Rayon Sports mu mukino wa tariki ya 29 Kanama 2020 wo gusoza wiki ya Wananchi, icyumweru ngarukamwaka iyi kipe imurikamo ibikorwa byayo buri mwaka.

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul yemereye IGIHE ko Yanga SC yamaze kwandika ibaruwa ibasaba.

Ati “Simba SC na Yanga SC zifuzaga ko twakina imikino ya gicuti, gusa Yanga SC niyo yamaze kutugezaho ibaruwa ariko ntiturayisubiza.”

Umukino nk’uyu umwaka ushize ukaba wari wanitabiriwe na Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuri aho Yanga Africans yari yahahuriye na Kariobangi Sharks yo mu gihugu cya Kenya.

Indi kipe bivugwa ko yatumiye Rayon Sports mu mukino wa gicuti ni Simba Sports Club mu mukino nk’uwo wa Simba Day gusa kugeza magingo aya ngo ntacyo iyi kipe irabikoraho nkuko umuvugizi wayo yaje kubitangariza FunClub.

Rayon Sports na Yanga Africans bari mu itsinda rimwe rya CAF Confederation Cup 2018, aho Rayon Sports yayitsinze igitego 1-0 igera muri ¼.

Simba SC yaherukaga gukina na Rayon Sports muri Kanama 2017 ubwo hizihizwaga Simba Day, iyi kipe yo muri Tanzania itsinda umukino ku gitego 1-0.