Print

Guma mu rugo yuzuye turayikozaho imitwe y’intoki-Minisitiri Busingye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 August 2020 Yasuwe: 3362

Mu butumwa yatanze kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020,Minisitiri Busingye yahishuye ko nyuma yo kwigisha no gufata ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus abantu ntibabyemve,hagiye gukurikiraho Guma mu rugo yuzuye.

Ubutumwa bwa Busingye bugira buti “Mwaramutse #RwOT ? #Covid19Watch. Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara.

None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye. Twirinde,Twirinde ! Akazi keza, God Bless.”

Mu mujyi wa Kigali niho iki cyorezo gikomeje guca ibintu kuko abantu asaga 287 bamaze kwandura iki cyorezo mu minsi 3 gusa biganjemo ababonetse mu isoko ryo kwa Mutangana i Nyabugogo no mu isoko rikuru ry’umujyi wa Kigali.Aya masoko yahise afungwa.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali habonetse abarwayi bashya 87 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 2540.

Mu minsi itanu ishize, mu gihugu hose habonetse abarwayi 351 ba COVID-19, mu gihe Umujyi wa Kigali wibasiwe cyane kuko wabonetsemo abarwayi 287.