Print

Reba ibiribwa umugore yakoresha agaca ukubiri no kwishima mu myanya ye y’ibanga

Yanditwe na: Martin Munezero 21 August 2020 Yasuwe: 4708

Kugira uburibwe buteza kwishima mu gitsina ni ibintu bikunze kubaho ku bantu b’igitsina gore ariko ntabwo buri gihe biba bisobanuye ko uburwayi bwageze ku rwego rukaze.

Kwishima mu gitsina ku bagore bishobora guterwa na za mikorobe zifata iyo myanya y’ibanga, isabune bakoresha mu koga cyangwa amavuta bisiga umubiri ukaba wayanze n’ibindi.

Hari ibiribwa umuntu ashobora gukoresha agaca ukubiri no kwishima nta bundi buvuzi ahawe nk’uko ikinyamakuru The Standard Media cyabyanditse.

Gukunda kunywa yoghurt cyane

Iyo ukunda kugira uburyaryate mu gitsina ukumva wakwishima, ugirwa inama yo kunywwa yoghurt. Uburyo ikozwemo bufasha kwica udukoko na za mikorobe zikunze kwibasira icyo gice kandi noneho igatuma hakura za ‘bacterie’ nziza zituma hahora ubwirinzi.

Gukoresha tungurusumu cyane

Ni byiza ko umuntu ufite ikibazo cyo kwishima mu myanya y’ibanga arya tungurusuma eshatu byibura ku munsi. Iyo nta yindi mpamvu ni uko tungurusumu ubwayo yifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko twangiza umubiri.

Gukunda koga amazi arimo umunyu

Abahanga bagaragaza ko igihe wumva ufite uburyaryate mu gitsina, ugomba koga amazi arimo umunyu mu bice byawe by’ibanga. Amazi arimo umunyu aburizamo gukura kwa za mikorobe zangiza ibice by’ibanga by’umugore. Bituma uburyaryate bushira, umuntu ntakomeze no kwishima.

Amavuta y’iminazi

Amavuta ya Coconut afite akamaro gakomeye karimo nko kurwanya za mikorobi ziteza ’infection’ mu myanya y’ibanga. Aya mavuta kuyakoresha bisaba kwitonda ukareba ayujuje ubuziranenge ubundi ukajya uyakoresha hari ikibazo.

Byinshi mu biremera ndetse n’ibiribwa biba bifitiye umubiri wacu akamaro nubwo twaba tubikoresha tutabizi tuzi ko ari ugupfa kurya gusa cyangwa se kunywa.