Print

Abayoboke b’Ishyaka rya Bobi Wine bakubise Umupolisi mukuru kugeza ataye ubwenge

Yanditwe na: Martin Munezero 21 August 2020 Yasuwe: 1949

Nk’uko urubuga Spyreports.dukesha iyi nkuru rwabitangaje, umupolisi wibasiwe ni ASP Kitaka Umar, ushinzwe ibikorwa kuri Station ya polisi ya Kawempe.

Umuvugizi w’Igipolisi wungirije muri Kampala, Luke Oweyesigyire, yatangaje ko ngo hari abantu bari barimo kurwana mu gace ka Bwaise, maze ubwo ASP Kitaka yajyaga kubatandukanya, hari abagizi ba nabi baboneyeho kumugabaho igitero.

Nyuma yo kumuhondagura yajyanwe ku ivuriro riri hafi aho yataye ubwenge ngo yitabweho. Iyi akaba ari inshuro ya kane ngo abapolisi bakubitwa n’abantu bitirirwa kuba ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Byose bikaba byaratangiye kuwa Mbere, ubwo abantu bashyigikiye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bamburaga umupolisi imbunda bakayitwara, nyuma polisi igata muri yombi umuyobozi ku rwego rw’ibanze n’abandi bantu babiri.

Ibindi byabereye mu isoko rya Kiseka, aho umupolisi w’umugore na we yakubiswe bikomeye n’abantu bivugwa ko bashyigikiye People Power.

Ku muhanda wa Mityana, naho ngo abantu barwanye n’abapolisi nyuma yo kugonga imodoka y’umuntu bakagerageza kwiruka. Umupolisi wagerageje kubahagarika bashatse kumucakira biba ngombwa ko arasa amasasu ya nyayo ngo basubire inyuma.