Print

Benshi batangajwe n’uburyo abageni bagiye mu bukwe bwabo

Yanditwe na: Martin Munezero 22 August 2020 Yasuwe: 3737

Ifoto y’aba bashakanye yatunguranye inavugisha abatari bacye, aho bakoresheje udupikipiki tw’amapine atatu bita Keke Napepmu gace kabo nk’imodoka zemewe z’umunsi mukuru, zagaragaye ku murongo kandi zagiye zakira abantu benshi ku bw’impamvu zigaragara.

Kuri umwe, abantu bibaza impamvu abageni bahitamo ibinyabiziga bidasanzwe nka Keke ku birori nkibi.

Ku ifoto, umugore yaramwenyuraga, yishimye ndetse bisa nkaho yatsindiye tombola, ubwo yari ahagaze imbere muri gare hamwe n’umugabo we, mu gihe imodoka ndende z’andi magare atatu yakurikiye inyuma.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakeka ko ahari abashakanye bifuzaga ibitandukanye. Ku rundi ruhande, uyu mugabo ashobora kuba umuyobozi w’ishyirahamwe rya keke, nuko inshuti ze zikiyemeza kumwubaha zimuteganyiza izo Keke zo kumutwara we n’umugeni.

Uko biri kose, abadamu bamwe bararahiye ko nta kintu na kimwe cyatuma bagerageza guhitamo ubu buryo bwo kubatwara ku munsi mukuru nkuyu. Uwitwa Floxy Udeala yagize ati:

Ntabwo nshobora kurongora umukene. Nta mugore wo muri iki kinyejana uzemera gusezerana ngo agende kuri Keke, kabone niyo byaba ari urwenya. Nubwo umugabo yaba ashaka ikindi kintu gitandukanye, umugore ntazemera.

Uwitwa Kesha Eze we yagize ati:

Nkunze ko umugeni yishimye. Kora icyagutera ibyishimo utitaye kubyo abantu batekereza.