Print

BIRAVUGWA:Diamond agiye kubyarana umwana wa 5 n’umwe mu bagore nubundi babyaranye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 24 August 2020 Yasuwe: 4170

Mu minsi ishize ni bwo kuri Instagram hakwirakwiye inkuru y’uko Mobetto yaba atwitiye Diamond ndetse inda ikaba iri mu mezi atatu, akaba yaba ari umwana wa 2 yaba agiye kumubyarira akaba umwana wa 5 wa Diamond.

Aganira na Global Publishers, Mobetto ubwo yari ababijwe kuri iki kibazo yavuze ko nta shyano ryaba ryaguye mu gihe yaba atwitiye Diamond kuko n’ubundi ari umuntu baziranye.

Yagize ati“izo nkuru nanjye nazibonye, ese kubyarana na Diamond ni igitangaza ku buryo abantu byabavugishije bigeze aha? Nanga abantu binjira mubuzima bwanjye.

Sobanukirwa ibi, Ndi umucuruzi, nkora cyane kumafaranga yanjye, sinshobora guhitamo uwo nambara cyangwa uwo dukorana kubera ubwoba gusa kuberako abakoresha imbuga nkoranyambaga bafite igitekerezo kandi bakumva uwo ndiwe. Ntacyo mfite cyo kurwanya kuri Diamond Platnumz ,Njye nta kibazo mbibonamo kuba namubyarira undi mwana.”

Mobetto avuze ibi mu gihe asanzwe afitanye umwana w’umuhungu na Diamond witwa Dylan, akaba yiyongera kuri 2 yabyaranye na Zari ndetse n’uwo aherutse kubyarana na Tanasha.

Diamond Platnumz aherutse gutangaza ko nyuma yo gutandukana na Tanasha yamaze kubona undi mukunzi ndetse yitegura ubukwe mu gihe cya vuba.