Print

Ibyiza byo gutereta umugore ukuruta

Yanditwe na: Martin Munezero 24 August 2020 Yasuwe: 4939

Urukundo hagati y’umugabo urutwa n’umugore rubamo inyungu nyinshi kuri bombi kandi mu buryo bwinshi. Twifashishije urubuga Elcrema twaguteguriye bimwe mu byiza by’uru rukundo.

1. Ntakwihutisha ngo mubane

Abagore bakuze akenshi ntibakunda kwirukansa ibintu kuko ntibateretana ngo bakunde bashyirwe mu ngo. Abenshi baba baratandukanye n’abagabo bityo bagashaka abababa hafi, umugore ukuze atandukanye n’umwe ukiri muto ujya mu rukundo kubera ko afite inyota yo kwitwa umugore bidatinze.

2. Bitwara nk’abantu bakuru

Ubusanzwe bavuga ko imyaka y’umuntu atari ubukuru ariko rimwe na rimwe ituma umuntu agira ubunararibonye butuma yitwara nk’umuntu mukuru. Abagore bakuze nibura ku myaka 40,45 baba baranyuze mu rukundo rimwe na rimwe barigeze no kubaka ingo bityo rero nta kibazo cyamunanira gukemura uko cyaba ari gishya kose. Ibi rero bituma umugabo ahorana amahoro mu rukundo rwe.

3. Bariyubaha

Uko umuntu arushaho kuba mukuru niko arushaho kugenda yitwara neza akiyubaha nk’umuntu mukuru bikanatuma rubanda bamwubaha. Abantu benshi usanga iyo bubaha umuntu bashingira ku cyubahiro nawe yiyubaha ubwe, ibi rero binamurinda bamwe baza bashaka kumubwira ibyo biboneye byose.

4. Ntabwo aba agambiriye ikiri mu ikofi yawe

Abagore bakuze akenshi ntibakunda abagabo bato kubera amafaranga kuko aho gutwara ayawe ahubwo aguha aye iyo aketse ko uyakeneye. Uyu rero aba atandukanye n’umukobwa muto ubona kuba mu rukundo nk’amahirwe yo kubona ubukire kubera amafaranga azakura ku mugabo umutereta.

5. Wunguka amahirwe n’abantu

Abagore bakuze baba bafite inshuti nyinshi bagiye bungukira ahantu hatandukanye mu buzima baba baranyuzemo kandi ntibiheza mu gutuma abagabo babo bagaragara neza muri rubanda igihe bibaye ngombwa. Iyo rero ari mu rukundo nawe akora uko ashoboye ngo ugere kuri byinshi.

N’ubwo gukundana n’umugore ukuruta ari byiza, hari abagabo babi bashaka gufata urukundo nk’uru ngo barukuremo izindi nyungu aho kurubona nk’amahirwe akomeye ku buzima bwabo.