Print

Umukobwa w’imyaka 12 wari wapfuye yazutse ubwo barimo kumwoza bagiye kumushyingura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2020 Yasuwe: 12400

Umuryango w’uyu mwana w’umukobwa wari wemejwe n’ibitaro ko yapfuye,watunguwe no kubona yongeye kuba muzima ubwo barimo kumwoza bitegura kumushyingura.

Siti Masfufah Wardah yavurirwaga mu bitaro by’ahitwa Probolinggo muri Indonesia,mu ntara ya East Java indwara zirimo diyabete yabaye karande ndetse n’izindi ndwara zo mu ngingo kuwa 18 Kanama uyu mwaka.

Yatangajwe ko yapfuye kuri uwo munsi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hanyuma umurambo we ugera mu rugo iwabo kugira ngo utunganwe hanategurwa gahunda yo kumushyingura.

Se umubyara yavuze ko ubwo bamwe mu bagize umuryango we barimo kumwoza,uyu mukobwa we yaje gukanguka.

Uyu mugabo yabwiye Detik ati “Ubwo umurambo we warimo kozwa,umubiri we watangiye gushyuha.Amaso ye yari ahumye yahumutse,umutima we watangiye gutera n’umubiri we uranyeganyega.”

Uyu mukobwa yahise asubizwa mu nzu hanyuma umuganga ukomeye ahita ahamagazwa atangira kumufasha guhumeka no kumwongerera oxygen ariko nyuma yongeye gupfa.

Iki kibazo cyitwa “Lazarus syndrome” bavuze ko gisanzwe kiba ku bantu bishwe n’imitima ari nayo mpamvu uyu mukobwa yaje kuzuka akongera agapfa.

Amakuru yavuze ko 82 y’abantu barwaye indwara y’umutima bongera kuzuka nyuma y’iminota 10 bavuzwe ko bapfuye iyo bafashijwe guhumeka.

Uyu mwana yahise yongera kozwa bundi bushya ashyingurwa mu irimbi ry’ahitwa Lambangkuning.