Print

Miss Uwase Vanessa yatandukanye na wa Muherwe w’umukongomani uherutse kumuha impano y’ikanzu ifite agaciro ka Miliyoni 2

Yanditwe na: Martin Munezero 25 August 2020 Yasuwe: 25103

Ari Miss Vanessa ndetse n’uwo musore bendaga kurushinga bombi basangije abakunzi babo amafoto bari kumwe,gusa magingo aya nta foto nimwe muri ayo igaragara yaba ari kuri instagram page ya Vanessa ndetse no kuy’uwo musore bendaga kurushinga wamenyekanye ku izina rya Putin Kabalu.

Ibi ni bimwe mu birimo guteza urujijo muri benshi bakeka ko aba bombi bashwanye.

Kuri instagram ya Putin biragaragara ko adakurikira Miss Vanessa


Kuri instagram ya Vanessa biragaragara ko adakurikira Putin

Ntabwo ari ibi gusa kuko ari Miss Vanessa ari na Putin nta numwe ukurikira undi kuri instagram kugeza ubu,iki nacyo kikaba kigaragaza ko ari kimwe mu kimenyetso kigaragaza ko aba bombi batandukanye.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi Putin yahaye impano y’ikanzu Miss Vanessa ihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 2,ndetse nyuma akaza kumuha n’indi mpano y’ifoto ye yamukoreshereje mu giti,uyu mukobwa nawe ntiyazuyaje kugaragaza uburyo yanyuzwe n’izi mpano kuko yazisangije abamukurikira ku mbuga ze nkoranyambaga ndetse aziherekeresha amagambo ashimira uyu musore Putin.

Nyuma y’igihe kitari kirekire bakundana,uyu muherwe w’umukongomani witwa Putin Kabalu akaba yarahisemo no kwambika impeta uyu mukobwa wakundanye n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda birimo Olvis wo muri Active,Tracy na Passy bahoze baririmbana muri TNP.


Comments

Byiringiro pacifique 25 August 2020

Nibyizakbx


Rwibutso Pacifique 25 August 2020

Ariko se social media nizo zizajya zibabwira abatandukanye narumiwe