Print

Abantu 21 batawe muri yombi bazira gukora ikirori bakica amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 August 2020 Yasuwe: 2626

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aba bantu bose bakoze ibinyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Mu gihe nyamara bariya bantu aribo bakabaye urugero rwiza mu guhindura imyumvire y’abantu mu kurwanya icyorezo.

Ati "Usibye no kuba ibirori bitemewe muri ibi bihe, biriya birori byarenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Nta muntu wari wambaye agapfukamunwa, nta ntera yari hagati y’umuntu n’undi."

CP Kabera akomeza avuga ko ibi birori byari byateguwe n’ibyamamare, byitabirwa n’urubyiruko ndetse n’abantu batandukanye bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga nyamara ari bo bakabaye umusemburo mu baturage mu kurwanya no kwirinda COVID-19.

Ati "Harimo ibyamamare, urubyiruko, abantu bakunda kugaragara bakoresha imbuga nkoranyambaga. Aba bose nibo bakabaye bafasha abantu kurwanya no kwirinda icyorezo cya COVID-19 , nyamara babirenzeho bakwirakwiza amafoto ku mbuga nkoranyambaga zabo, imyitwarire ituma abantu bateshukwa ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19."

Abafashwe bose barenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 uko ari 21 bajyanywe mu kato mu gihe cy’iminsi 7 kugira ngo ikigo cy’ubuzima gisuzume ko nta bwandu bwa Koronavirusi bafite. Muri icyo gihe cyose ikiguzi kizakoreshwa, abarenze ku mabwiriza nibo bazakiyishyurira bo ubwabo.

Ibirori bya Les Samedis Sympas byari byitabiriwe n’abantu 35 ariko 21 nibo bamaze kugaragara bajyanwa mu kato mu gihe hagishakishwa abasigaye.