Print

Minisitiri Mujawamariya ntiyiyumvisha impamvu ibaruwa yandikiye Minisitiri w’Uburezi amwihanangiriza yageze mu itangazamakuru igahinduka byacitse

Yanditwe na: Martin Munezero 26 August 2020 Yasuwe: 4022

Inkuru dukesha Flash fm/Flash TV yaganiriye na Minisitiri Mujawamariya yumvikanishije ko ibaruwa yandikiye mugenzi we w’uburezi Dr Uwamariya Valentine ngo bitari bigamije ihangana.

Minisitiri w’Ibidukikije, Amb. Jeanne d’Arc Mujamariya

Ati”Mu by’ukuri sinzi impamvu iriya baruwa yajemo byacitse mu binyamakuru. Kwibutsa mugenzi wanjye dukorana ko hari ibintu birigukorwa bibangamiye ibidukikije no kumwibutsa gukangurira abana kubungabunga ibidukikije,gutera ibiti no gutera ibyatsi nta kintu kibi kiri muri iriya baruwa.”

Iyi baruwa yasohotse bwa mbere mu Kinyamakuru Umuryango.rw ivuga ko Minisitiri Mujawamariya yandikiye mugenzi we w’uburezi Dr Uwamariya Valentine kugira ngo amugezeho impungenge aterwa n’uburyo ibyumba by’amashuri biri kubakwa hamwe na hamwe mu buryo bwangiza ibidukikije.

Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri ushinzwe uburezi mu Rwanda

Mujawamariya yibukije mugenzi we ko imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri iri gukorwa muri iki gihe itagombye kwangiza ibidukikije kuko aribyo shingiro ry’iterambere rirambye ry’u Rwanda.

Mu ibaruwa ye yanditse ko byagaragaye ko ‘mu mirimo ijyanye n’iyubakwa ry’amashuri hirengagijwe ingamba zisanzwe zo kubungabunga no gukoresha neza umutungo kamere.’

Havugwa ko bimwe muri ibyo bikorwa ari icukurwa ry’ibumba mu bishanga no gutwika amatanura byagaragaye mu igenzura ryakozwe mu turere twa Gisagara, Huye, Ruhango, Nyanza, Gasabo, Kicukiro na Rwamagana.’

Iriya baruwa yanditswe taliki 19, Kanama, 2020 isaba Minisitiri Dr Valentine Uwamariya gukurikirana ibibazo byavuzwe haruguru, amashuri akubakwa mu buryo buboneye.’

Minisitiri Dr Jeanne d’Arc Mujamariya yasabye mugenzi ushinzwe uburezi kuzamuha raporo igaragaza uko ateganya gukemura ibibazo byagaragaye no kubikumira mu yindi mishinga yo kubaka amashuri ndetse no kuyateza imbere.

Iyi baruwa kandi yageneye kopi Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente, ayigenera Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, ayigenera Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, n’Abayobozi b’Uturere twose tw’u Rwanda.


Comments

Passy 29 August 2020

Nyakubahwa Ministre w’ibidukikije twebwe aho dukorerera abayobozi bacu bakunze kutubwira ngo nituvuga ikibazo gihari tujye tunavuga umuti twatanga;kuko kubitangaza mu binyamakuru mbere yuko mubiganiraho na mugenzi wanyu mudashakira hamwe igisubizo cyabyo simbona ko byaba byiza kuko ndumva ikigendererewe nyamukuru ni uburere bw’abana bacu twirinda covid kuko byagaragaye ko ubucucike ari kimwe mu bikwirakwiza iyo ndwara.


Alias 26 August 2020

Igikomeye cyane si iriya baruwa.Igikomeye ni ukuba bamwe kndi benshi bo mu nzego za Leta batakigira ibanga.Birababaje kuba nta muntu urahanirwa gushyira amabanga ya Leta ku ka rubanda.Hari amabaruwa asigaye ajya hanze abo yagenewe atarabageraho.Bikwiye guhinduka pe.


Banzubaze 26 August 2020

"Umanika agati wicaye, mukukamanura ugahaguruka"