Print

Bijoux uzwi muri Filime Bamenya yambitswe impeta n’umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 August 2020 Yasuwe: 4141

Abijuru Benjamin uzwi ku izina rya Bent, umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports yambitse impeta umukinnyi wa Filim wari usanzwe ari umukunzi we Munezero Aline (Bijoux) uzwi muri Filime Bamenya, amusaba ko bazarushinga.

Abinyujijje ku Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze (Instagram) Munezero Aline yanditseho ko Benjamin ari igice cy’ubuzima bwe, inshuti magara kandi ko yiteguye kubana na Abijuru Benjamin.

Yagize ati ” Uru rukundo ni inzozi, uri inzozi, igisubizo cy’amasengesho yanjye, uri ikimenyetso cy’ubwiza bw’Imana kuri njye. Nzarinda iyi mpano by’iteka. Nta wundi tuzamarana igihe cy’ubuzima nsigaje kuri iyi Si. Uri igice cy’ubuzima bwanjye, nshuti yanjye magara niteguye kubana nawe.”

Abijuru Benjamin (Bent) wambitse impeta Munezero Aline Bijoux ni umubafana wa Rayon Sports ndetse ukunda gukurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya Rayon sports akajyana nayo aho yakiniye hose, ndetse uyu Abijuru Benjamin (Bent) Yanahoze ari umwe muyabozi wa fan club Ijwi ry’Aba Rayon.

Munezero Aline bahimba ’Bijoux’ kuko ariryo yamenyekaniyeho muri Filime Bamenya, yishimiye kwambikwa impeta na Abijuru Benjamin (Bent).

Abijuru Benjamin bahimba Bent (uri hagati) ni umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports ndetse yahoze mu buyobozi bw’ Ijwi ry’Aba Rayon Fan club.