Print

Umugore yiyahuranye n’umwana we nyuma y’iminsi mike atandukanye n’umusore w’imyaka 17 wamuteye inda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2020 Yasuwe: 4904

Uyu mugore wiyahuye bivugwa ko yabitewe n’uko yari amaze iminsi mike atandukanye n’umusore wamuteye inda,umwana babyaranye w’imyaka 2 nawe yamuhitanye.

Se wa Kia witwa Aaron Russell wabonye aba bantu bapfuye yavuze ko uyu mukobwa yiyahuye nyuma yo gutandukana n’uwari umukunzi we witwa Carnell Dines.

Umwe mu bayobozi bo mu gace aba bantu batuyemo witwa Jacqueline Devonish yavuze ko uyu Kia atishwe ahubwo yiyahuye.

Uyu mukobwa n’umukunzi we ngo barwanye intambara ikomeye mu gukomeza gukundana ariko birangira batumvikanye.

Devonish yagize ati “Bari bakiri bato kandi bafite umwana.Bafashwaga cyane n’imiryango yabo.Twese twabonaga ko Kia ari kubabara cyane ariko acecetse.Ntiyigeze abibwira umuryango we.”

Kia yavuwe indwara y’agahinda gakabije ndetse yahoraga ababaye kugeza ageze mu mwaka wa 10.

Umuryango we ntiwigeze uha agaciro k’uyu mukobwa kugeza ubwo yaje kwiyahura akanahitana umwana we.


Comments

masozera 7 September 2020

Ngizi ingaruka z’ibyo basigaye bita ngo "bari mu rukundo",nyamara bagamije gusa kwiryamanira.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye : Gufungwa,Ubwicanyi,Kurwana,Inda zitateganyijwe,Sida,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Si ibyo gusa,kubera ko bizabuza ababikora kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi,isigaze abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.