Print

Kayonza: Wa mwana wibwe nijoro yasanzwe yishwe yatabwe munsi y’igiti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2020 Yasuwe: 6684

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri rishyira tariki ya 2 mu Mudugudu wa Cyinzovu, Akagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

Uwo mwana akimara kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, batangiye gushakisha, baza kumubona yishwe.

Abo muri urwo rugo bitabaje Polisi na RIB bikorera muri uyu murenge, maze ahagana saa yine zo kuri uyu wa Gatatu baza kubona umurambo w’uyu mwana bawusanze utabye munsi y’igiti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubura umwana bahamagaye nyina kuri telefoni bakamubwira ibyabaye ubundi akababwira ko umugabo bashakanye ataraye muri urwo rugo.

Ngo bahise bakeka ko ariwe wamwishe batangira kumukurikirana abemerera ko ariwe wamwibye akamwica ndetse anabarangira aho yamutabye.

Ati “Hari umugabo wa nyina niwe waje aramwiba, yacukuye inzu aramukurura ku rutara yari aryamyeho aramujyana amwicira mu wundi mudugudu, niwe uturangiye neza aho ari, yafatiwe mu Murenge wa Kabare mu Kagari ka Cyarubare.”

Uyu muyobozi yavuze ko uyu mugabo atarababwira icyatumye amwica.

IGIHE


Comments

2 September 2020

uyumugabo yikoze munda yokanyagwa.uwiyishe ntarirwa.