Print

Manchester United yasinyishije Umuholandi ukomeye wakiniraga Ajax

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2020 Yasuwe: 1682

United yishyuye Ajax Miliyoni 40 z’amapawundi kugira ngo ibone uyu mukinnyi wasinye amasezerano y’imyaka 5.

Amakuru avuga ko Van de Beek aje guhatanira umwanya hagati mu kibuga n’abarimo Paul Pogba aho azajya ahembwa ibihumbi 107 by’amapawundi ku cyumweru.

Uyu mukinnyi abaye uwa mbere Ole Gunnar Solskjaer asinyishije muri iyi mpeshyi aho agiye kumufasha kubaka hagati hakomeye yunganira Paul Pogba na Bruno Fernandes.

Van de Beek akimara gusinyira United yagize ati “Sinshobora kubona uko nasobanura aya mahirwe nagize yo kwerekeza muri iyi kipe ifite amateka akomeye.Ndashaka gushimira buri wese muri Ajax.Nakuriye hariya kandi nzahora mfitanye umubano ukomeye n’iriya kipe.

Niteguye gutera indi ntambwe yo gukina ku rwego rwo hejuru kandi nta rwego rwiza ruri hejuru nk’urwa Manchester United.”

Umutoza Solskjaer yagize ati “Donny afite ubuhanga bukomeye buzamufasha gutanga umusaruro muri iyi kipe kandi afite imyumvire isabwa kugira ngo azatsinde muri United.

Ubuhanga afite bwo kwishakira inzira,uko ahagarara mu kibuga no gusoma umukino n’inyongera nziza mu ikipe yacu ndetse azadufasha gukomera mu kibuga hagati.”

Van de Beek yazamukiye mu ishuri rya Ajax ndetse mu mikino 175 yayikiniye yayitsindiye ibitego 41.

Yatwaye shampiyona ya Eredivisie n’igikombe cy’Ubuholandi muri 2018-19 ndetse yari mu ikipe yageze ku mukino wa nyuma wa Europa League 2017 itsindwa na United 2-0.