Print

Inzoka yamwinjiye mu kanwa ubwo yari asinziriye

Yanditwe na: Martin Munezero 3 September 2020 Yasuwe: 2764

Aba baganga nyuma yo kubona ko mu gifu cye hari ikintu kirimo, bahise bamutera ikinya kugirango bakimuvanemo.

DailyMail dukesha iyi nkuru yatangaje ko inzoka yakuwe muri uwo mugore yagiye mu kanwa ke ubwo yari aryamye asinziriye mu busitani bwo mu rugo iwe.

Nyuma yo kuyikurura, umwe mu baganga wasaga n’ufite igihunga yiruhukije, asa n’uwitaza iyo nzoka yahise ishyirwa mu ibase ishyirwamo imyanda. Nta makuru yigeze atangazwa niba inzoka yari ikiri nzima cyangwa yapfuye.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaganga bakura uwo murwayi inzoka mu kanwa, yavuzweho n’abantu batandukanye.

Abaturage bo mu gace ka Levashi gatuwe n’abantu 11500 bavuze ko ibyabaye bitari bikunze kubaho, ndetse abakuze bagiriye inama abakiri bato yo kwirinda kuryama hanze kuko bashobora kugira ibyago ko inzoka zishobora kubinjira mu kanwa.

Umurwayi wakuwe inzoka mu kanwa ntiyigeze atangazwa ndetse n’ubwoko bwayo ntibwamenyekanye.