Print

Covid-19 yahitanye umuntu wa 20 mu Rwanda mu gihe abandi 30 bayanduye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2020 Yasuwe: 1716

MINISANTE yatangaje kandi ko mu bipimo 3,253 byafashwe uyu munsi,habonetse abarwayi bashya 30 barimo ab’IKigali:18 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi),Rusizi:4,Kamonyi:2,Rubavu:2,Gisagara:1,
Musanze:1,Kirehe:1 Karongi:1. Abanduye bose bamaze kuba 4,439.

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 36 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,307, abakirwaye ni 2,112.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’ubuzima mu Buhinde yatangaje ko abagera ku 1,133 bahitanywe na coronavirus mu masaha 24 ashize, akaba ari umubare munini utangajwe kuva muri Nyakanga.

Ni mu gihe ubwandu bushya bwagaragaye bwo buri hasi cyane ugereranyije n’ubwagiye butangazwa mu cyumweru gishize; aho iyi Minisiteri ivuga ko abasaga 75,809 ari bo bagaragayeho ubwandu bushya.

Kugeza ubu u Buhinde ni cyo gihugu cya kabiri gifite umubare munini w’ubwandu bwa coronavirus ku Isi nyuma ya Amerika; aho gifite abasaga 4,284,103 bamaze kwandura iyi ndwara.

Ku mubare w’impfu nyinshi ho kiza ku mwanya wa gatatu kuko abantu 72,843 aribo bapfuye; inyuma ya Amerika iyoboye n’abapfuye 193,534, na Brésil ya kabiri ifite 127, 001.