Print

Umugabo yajyanye umugore we mu nkiko amushinja kumuca inyuma kubera ko igitsina cye cyagutse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2020 Yasuwe: 7814

Bwana Kampyongo yajyanye mu nkiko umugore we witwa Maureen Sibanda w’imyaka 28 amushinja kumuca inyuma cyane ko yari yitwaje ikimenyetso cy’umwenda w’imbere [mucikopa] w’undi mugabo.

Aba bombi bashyingiranwe mu mwaka wa 2018 bakaba banafitanye umwana umwe ngo batangiye gushwana mu mwaka ushize nyuma y’aho Kampyongo usanzwe ari umufundi abonye akazi hanze y’umujyi wa Lusaka.

Kampyongo wagiye mu rukiko kuwa Mbere w’iki cyumweru,yavuze ko umugore we usanzwe ari umucuruzi yatangiye kumuca inyuma ubwo yari amaze kuva mu rugo agiye gushaka akazi.

Uyu mugabo yavuze ko kera uyu mugore we yari Umuhamya wa Yehova afite imico myiza ndetse bashakanye ari isugi ariko ngo yaje guhindura imico.

Kampyongo yavuze ko yatangiye gukeka umugore we ubwo yari amaze kuva mu rugo agiye ahitwa Kafue mu kazi hanyuma murumuna we akamuhamagara amubwira ko hari umugabo winjiriye urugo rwe.

Yagize ati “Nubwo ntize amashuri ahambaye ariko nzi uko ibintu bigenda ndetse imyenda yanjye y’imbere ndayizi.Iyo nabonye ntabwo yari iyanjye.Umugore wanjye ntabwo ari umwizerwa niyo mpamvu nshaka ko dutandukana.Ntabwo nashobora kubaho ntuje igihe nziko umugore wanjye ari gukora ibintu by’ubugoryi.”

Uyu mugabo yavuze ko uretse uyu mwenda w’imbere w’undi mugabo yamufatanye n’imyanya ye y’ibanga yagutse.

Ati “Sinshaka gusuzugura umugore wanjye ariko uretse n’umwenda w’imbere namufatanye,n’imyanya ye y’ibanga yaragutse kandi ibi byatumye mutakariza icyizere.”

Madamu Sibanda yireguye avuga ko ababaye cyane kubera ibinyoma bikomeye ari gushinjwa n’umugabo akunda.

Sibanda yavuze ko ikintu afite ku mutima we ari urukundo,icyubahiro no gushyigikira umugabo we Kampyongo.

Uyu mugore yavuze ko yari amaze amezi 3 adahabwa amafaranga yo guhaha n’uyu mugabo we wamubwiraga ko agomba kujya kurya iwabo we n’umwana we.

Uyu mugore nawe yavuze ko uyu mugabo we akimara kujya gukorera hanze y’umujyi wa Lusaka,yatangiye kutaba umwizerwa.

Ati “Rimwe na rimwe nagiye mbona muri telefoni ye ubutumwa bw’abakobwa bakundana,iyo mbimubajije arankubita kugeza amaso yanjye ananiwe kureba.

Yavuze ko kuva yahura n’umugabo we ataramuca inyuma ndetse ngo niyo myanya ye y’ibanga avuga ko yagutse ngo byatewe no kubyara.