Print

Davido yahishuye uburyo yavuye mu ishuri akarisubiramo ku gitsure cya Papa we

Yanditwe na: Martin Munezero 11 September 2020 Yasuwe: 666

Ni ikiganiro cyabaye imbona nkubone ku rubuga rwa Instagram maze asobanura neza ko yagiye mu ishuri kugirango abashe kunyura se umubyara kuko atashakaga kubona umuhunguri atakomeje amashuri, Davido nawe yasobanuye ko yabyemeye kugirango nawe abashe gukarishya akazi ke ka buri munsi ko kuririmba.

Ubwo yakomezaga kugenda agurana ibitekerezo n’abari bamukurikiye yanakomeje ku banyamuziki batumye agira amatsiko yo gukurikirana umuziki ndetse bikaza no kurangira awugize umwuga ubu umutunze ukaba unamwinjiriza amafaranga menshi.

Davido yavuze ko abahanzi Don Jazzy na D’banj aribo bamuzamuriye amarangamutima yamwerekeje mu muziki, nubwo uyu muhanzi yaje guhagarika umuziki we kugirango akore ugushaka k’umubyeyi we..

Mu mwaka wa 2011 umuhanzi Davido nibwo yasubitse akazi k’umuziki maze akomereza amashuri ye muri kaminuza ya Babcock aho yigaga ibijyanye na muzika aho icyo gihe umubyeyi we wamusunikiye gukomeza kwiga ari nawe wamutangiye amafaranga y’ishuri.