Print

Arsenal yatangiye neza Premier League 2020/2021 ishimisha abakunzi bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2020 Yasuwe: 1790

Ikipe ya Arsenal yari yabanjemo abakinnyi bayo bashya yaguze barimo Willian na Gabriel Magalhaes,yakoze ibyo yasabwaga n’abakunzi bayo itwara amanota 3 yasabwaga ndetse yinjiza n’ibitego 3-0.

Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 08 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Alexandre Lacazette ku mupira Willian yateye mu izamu,umunyezamu wa Fulham awukuramo ariko usanga uyu rutahizamu w’Umufaransa aho yari ahagaze awushyira mu izamu.

Willian w’imyaka 32 wavuye mu ikipe ya Chelsea yagaragarije Arsenal n’abakunzi bayo ko ubuyobozi butibeshye kumugura kuko yayoboye bidasanzwe uyu mukino yaba mu gutanga imipira 2 yavuyemo ibitego.

Uyu Munya Brazil yateye umupira wagaruwe n’igiti cy’izamu ku munota wa 27 nyuma y’ikosa ryari rimaze gukorerwa Lacazette inyuma gato y’urubuga rw’amahina.Igice cya mbere cyarangiye Arsenal iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri,Willian yatanze umupira wa mbere uvamo igitego ku munota wa 49 kuri Koloneri yateye neza isanga Gabriel nawe wakinnye umukino we wa mbere ahagaze neza,ashyiraho umutwe igitego cya kabiri kiba kirinjiye.

Uyu Gabriel yabaye umukinnyi wa 10 utsinze igitego ku mukino wa mbere akiniye iyi kipe mu mateka yayo.

Arsenal yabonye igitego cya 3 ku munota wa 57 w’umukino gitsinzwe na Pierre-Emerick Aubameyang ku mupira mwiza yahawe na Willian.

Arsenal yayoboye uyu mukino nubwo yagiye igaragaza intege nke mu kibuga hagati ari nawo mwanya umutoza Arteta yifuzamo umukinnyi uri ku rwego rwo hejuru.

Abakinnyi 11 babanje ku mpande zombi:

Fulham: Rodak, Odoi, Hector, Ream, Bryan, Reed, Cairney, Kebano (Zambo Anguissa), Onomah (Decordova-Reid), Cavaleiro, Kamara (Mitrovic)

Arsenal: Leno, Holding, Magalhaes, Tierney, Bellerin, Elneny, Xhaka (Ceballos), Maitland-Niles, Willian (Pepe), Lacazette (Nketiah), Aubameyang .