Print

RDC: Ibirombe byagwiriye abantu 50 bose bahita bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2020 Yasuwe: 860

Ibi kirombe byacukurwagamo zahabu biherereye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Nkuko byatangajwe n’ukuriye ibi birombe,byaridutse nyuma y’imvura nyinshi yaguye ubutaka bugasoma.

Mukambilwa Sidibo uhagarariye sosiyete sivile muri ako gace ka Kamituga yabwiye Actialite.cd ati “abakiri bato benshi na ba se,abahanga mu gucukura bapfiriye mu birombe bitandukanye birimo Nivelle, Kubota na Tendi.

Muri ibi birombe 3 bitandukanye,abacukuzi bashakaga zahabu ariko kubera imvura yagwaga,barengewe bose barapfa.”

Abashakashatsi baracyashaka imirambo ya bamwe muri aba bantu baburiwe irengero.

Sidibo yavuze ko kugeza ubu nta murambo n’umwe uraboneka ndetse ko umujyi wa Kamituga uri mu kiriyo.

Agace ka Kamituga kari mu dukungahaye ku mabuye y’agaciro ndetse benshi mu bagatuye batunzwe no gucukura amabuye y’agaciro.