Print

Kylian Mbappe yahaye PSG ubutumwa bwatumye amakipe akomeye ku isi akangarana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 September 2020 Yasuwe: 7157

Uyu mukinnyi ufite amasezerano azamugeza mu mwaka wa 2022 mu ikipe ya PSG,yabwiye iyi kipe ko uyu mwaka ariwo wa nyuma ashaka kuyikinira ubundi akerekeza ahandi.

Ubu butumwa bwa Mbappe nubwo guteguza iyi kipe ko nta masezerano yayo mashya azasinya ahubwo agomba kwerekeza ahandi akareba uko byifashe.

Amakuru aravuga ko amakipe akomeye ku mugabane w’I Burayi yamaze kumenya aya makuru ndetse yatangiye kureba uko yareshya Mbappe ngo azayakinira.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza bivuga ko amakipe yo mu Bwongereza arimo Liverpool, Manchester City, na United ashobora kurwanira gusinyisha uyu mukinnyi.

Uretse aya hari ikindi kigugu Real Madrid cyamwifuje kuva kera ndetse ngo uyu mwaka ntikizajya ku isoko kugira ngo gikusanye ayo kizashora kuri uyu musore we na bagenzi be babiri barimo uwitwa Camavinga na Haaland.

PSG yaguze Mbappe muri AS Monaco mu mwaka wa 2018 aho yamutanzeho akayabo ka miliyoni 165 z’amapawundi ndetse kugeza ubu amaze kuyibyarira umusaruro mwiza.

Ariko amakuru aravuga ko PSG nayo itarava ku izima mu gusinyisha Mbappe kuko ishaka kumuha umushahara utarahabwa undi mukinnyi ku isi ndetse ikamwizeza kumwubakiraho ikipe yatwara UEFA Champions League.

Mbappe yasabye PSG kugura abakinnyi bakomeye muri uyu mwaka w’imikino kugira ngo babe bakongera kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League ndetse banayitware ariko PSG nta kimenyetso iratanga ko izabikora.

Mu mikino isaga 100 amaze gukinira PSG muri Ligue 1,Mbappe amaze gutsinda ibitego 77 ndetse kuva yayigeramo ntabwo irasiba kwegukana shampiyona.

Muri iki cyumweru,nibwo uyu Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé yanduye Coronavirus ndetse ntabwo yari mu bakinnyi b’u Bufaransa batsinze Croatia 4-2 kuwa Kabiri.

Mbappé yabaye umukinnyi wa karindwi wa PSG, wanduye Coronavirus nyuma y’uko mu cyumweru gishize handuye abandi batandatu barimo na Neymar, Angel Di Maria na Marquinhos.

Kuri ubu haribazwa niba umukino Paris Saint-Germain izahuramo na Racing Lens ku wa Kane uzaba, bitewe n’uko iyi kipe ikomeje kugarizwa na Coronavirus.

Shampiyona y’u Bufansa, Ligue 1, yatangiye mu kwezi gushize, ariko umukino wagombaga kuyifungura, ugahuza Marseille na Saint-Etienne, wasubitswe kubera ko hari abakinnyi bane ba Marseille bari barwaye Covid-19.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bufaransa, yabwiye amakipe ayigize ko mu gihe hari izajya igira abakinnyi barenze batatu banduye, umukino uzajya usubikwa.