Print

Amadolari 900 Rusesabagina yahaye FLN ntiyatera igihugu keretse ari ukurwanisha ibikenyeri-Uwunganira Rusesabagina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 September 2020 Yasuwe: 4345

Uyu munsi saa tatu n’iminota 30 nibwo Paul Rusesabagina wari umuyobozi wungirije wa MRCD irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha 13 birimo iby’iterabwoba akurikiranyweho.

Ibyaha 13 Rusesabagina ashinjwa:

Kurema umutwe w’ingabo utemewe

Gutera inkunga iterabwoba

Iterabwoba ku nyungu za politiki

Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba

Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba

Kuba mu mutwe w’iterabwoba

Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

Ubufatanyacyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake

Ubufatanyacyaha ku gufata umuntu ho ingwate

Ubufatanyacyaha ku kwiba hakoreshejwe intwaro

Ubufatanyacyaha ku gutwikira undi inyubako

Ubufatanyacyaha ku gukubita cyangwa gukomeretsa

Ubufatanyacyaha ku gushyira abana mu mirwano cyangwa gukora ibya gisirikare

Abari kumwunganira batangiye bavuga ko uru rukiko rw’ibanze rwa Kagarama rudafite ububasha bwo kumuburanisha kubera impamvu zitandukanye.

Yavuze ko urukiko rw’aho umuntu yari atuye arirwo rufite mu nshingano kuburanisha imanza z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Me Rugaza yavuze ko kuva mu 1996 kugera mu 1999, Rusesabagina nta bwenegihugu yari afite, ndetse icyo gihe ibyangombwa yakoreshaga byari ibyo yari yarahawe na Loni.

Umushinjacyaha yavuze ko ku ngingo y’uko urukiko rudafite ububasha, nta shingiro ifite kuko itegeko ryerekeye ububasha bw’inkiko, inkiko z’ibanze arizo zifite ububasha ku kuburanisha ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Bivuze ngo ibikorwa bigize ibyaha Rusesabagina akekwaho, inkiko zo mu Rwanda zifite ububasha bwo kubimukurikiranaho.

Ku cyo Me Rugaza yavuze ko Rusesabagina ari mu rukiko nk’Umubiligi, Umushinjacyaha yavuze ko mu ibazwa rye yemeye ko afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ndetse ko umuntu wese ukoze icyaha mu ifasi y’u Rwanda agomba kugikurikiranwaho hatitawe ku bwenegihugu bwe.

Me Rugaza uri mu bunganira Rusesabagina,yavuze ko nta na rimwe Rusesabagina yigeze akandagira ku butaka bw’u Rwanda ku buryo yakekwaho uruhare mu byaha byabaye mu 2018.

Yavuze ko mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ryo mu 2012 rigaragaza ko nta cyaha na kimwe Rusesabagina akwiriye kuba akurikiranwaho kuko ibyo yakoze ari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Rusesabagina yemera ko hari amafaranga yatanze atera inkunga FLN, ayo mafaranga agamije kwica abanyarwanda, bidakwiriye kwitwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo cyangwa se gutera inkunga abantu bashaka kwica abanyarwanda.

Me Rugaza yavuze ko amadolari 900 Rusesabagina yatanze atari amafaranga yatera igihugu, ati “keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri” kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri wese yabona icyo arwanisha.

Umucamanza yavuze ko Paul Rusesabagina ari mwene Rupfure Thomas na Nyirampara Keiza, wavutse tariki ya 15 Kamena 1954, muri Selire Nyakabungo, Segiteri Nkomero, Komine Murama, Perefegitura ya Gitarama; ubu ni mu Karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.

Yavuze ko atuye mu Bubiligi mu gace ka Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Bruxelles aho afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bubiligi. Yashakanye na Mukangamije Tatiana, ndetse ko ari Umunyamahoteli.

Urubanza rurakomeje.......

Source: IGIHE


Comments

rangira 15 September 2020

Ntabwo Rusesabagina ashinjwa Genocide.Ashinjwa gutera u Rwanda no kwica abantu.Ariko nkeka ko ibyo byaha byombi byashinjwaga n’abandi ntiriwe mvuga,mbere ya 1994.Nta muntu numwe watera igihugu ngo afate ubutegetsi atabanje kumena amaraso y’inzira-karengane ibihumbi n’ibihumbi.Intambara irasenya,ikica,…Iyo urwanye ntutsinde,nta kabuza urabizira (gufungwa cyangwa kwicwa).Niyo mpamvu Rusesabagina nawe agomba kubizira.Politike iteka ijyana n’intambara n’ubwicanyi.