Print

Inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu byo muri aka karere yongeye gusubikwa ndetse ikurwa I Goma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2020 Yasuwe: 4756

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Congo, ariko ntibatangaje itariki iyi nama izaberaho nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Congo.

Iyi nama isubitswe ku nshuro ya kabiri, nyuma y’uko yagombaga kuba kuwa 13 Nzeri 2020 abayobozi b’ibihugu ntibaboneke kubera impamvu zitandukanye.

Mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzeza yatanze kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, yavuze ko inama isubitswe kubera imbogamizi ya covid-19.

Yavuze ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC iboneyeho gushimira ibihugu bivandimwe by’u Rwanda, Uganda, u Burundi na Angola ku bw’ubufatanye bwabo mu gukora inyigo ku inama yari iteganyijwe, hakaza kuvamo umwanzuro wavuzwe haruguru.”

Ni inama yateguwe na perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, atumira abakuru b’ibi bihugu byo mu karere hagamijwe kwiga ku mubano w’ibi bihugu, amahoro n’umutekano mu Karere, umubano mu bya politiki hagati y’ibihugu ndetse no kuzahura ubukungu bw’Akarere nyuma y’ingaruka bwagizweho n’icyorezo cya coronavirus.

Iri subikwa rije nyuma y’aho u Burundi butangaje ko butiteguye kwitabira iyi nama, kubera ko abategetsi b’iki gihugu bafite akazi kenshi

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yari yamaze kwandikira bagenzi babo ba Congo, babamenyesha ko bifuza ko inyi nama yaba "hakoreshejwe ikranabuhanga rya videwo ku itariki yakumvikanwaho ".

Muri iri tangazo ryasohowe na Marie Tumba Nzeza, yavuze ko iyi nama izaba ku itariki bazamenyesha, kandi ko "izaba hakoreshejwe ubu buhanga bwa videwo kubera icyorezo cya Covid-19".

Iyi nama yari yatumijwe na Perezida Félix Tshisekedi ikaba yari guhuza abakuru b’igihugu bya Congo, u Rwanda, Uganda, Angola n’u Burundi kugira ngo bigire hamwe ibibazo byugarije akarere.