Print

Rayon Sports yasinyishije Ghislain Armel warangaranwe na Kiyovu Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2020 Yasuwe: 2005

Nyuma yo kwongera amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports,Uyu munya Cameroon ntahabwe amafaranga bumvikanye,bakarenza igihe bari bemeranyije, uyu yateye umugongo urucaca asinya imyaka 3 mu ikipe ya Rayon Sports.

Amakuru avuga ko Kiyovu Sports yananiwe kwishyura Ghislain Armel Miliyoni 1,6 FRW.

Kuwa 29 Werurwe 2020,nibwo byamenyekanye ko uyu rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sports, ukomoka mu gihugu cya Cameroun,Armel Ghislain,yemeye kongera amasezerano muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ko Armel yongereye amasezerano y’umwaka umwe ,ahabwa igice cy’amafanga bumvikanye, batatangaje, bamusigaramo ikindi.

Mu Ukuboza 2019, ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwareze ikipe ya As Kigali FC, buyishinja kuganiriza no gusinyisha Armel Ghislain wari ugifite amasezerano y’umwaka muri Kiyovu Sports.

Kiyovu yareze AS Kigali kwica nkana amategeko agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho bavugaga ko basinyishije umukinnyi wabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuwa Kabiri tariki 09/06/2020, ni bwo akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kateranye ndetse kanatangaza imyanzuro kuri iki kibazo, aho kaje no kumenyesha na Kiyovu Sports ko ihagaritse gukurikirana iki kibazo, kuko bicaye bakagikemura, nyuma y’aho AS Kigali isabiye imbabazi.