Print

Bugesera:Gitifu yahishuye ko mu bariye imbwa ntawe bazi zaguye nabi

Yanditwe na: Martin Munezero 23 September 2020 Yasuwe: 1704

Bivugwa ko amakuru y’uko bariya bagabo babaga imbwa bibye abaturanyi cyangwa basanze zizerera hafi y’ishyamba rya Gako yatanzwe n’abaturage bari bamaze iminsi babacungira hafi, hafatwa abarimo Pascal, Jimmy, Anastase, Samuel na Innocent, bose bafite hagati y’imyaka 20 na 34 y’amavuko.

Patrick Rwasa uyobora Umurenge wa Ngeruka avuga ko bariya bafashwe ari insoresore zitagira ahantu hazwi zituye, ariko zikorana.

Rwasa yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko bariya basore bafashwe ku Cyumweru, uba bakaba barashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha kuko ziriya mbwa babaga bazibye, kandi ngo mu muco nyarwanda kurya imbwa ntibyemewe. Ati:

Abo twafashe twabashyikirije RIB kuka bagomba gukurikiranwaho icyaha cy’ubujura bw’amatungo ndetse wibuke ko kugurisha abantu inyama z’imbwa bakazigura bazita iz’impongo ari ubushukanyi kandi no kurya imbwa si umuco w’Abanyarwanda.

Abajijwe niba kugeza ubu mu baziriye haba hari uwo zaguye nabi, Patrick Rwasa yavuze ko ntawe baramenya.

Yagiriye abaturage inama yo kujya bagurira inyama ahantu hizewe, bakareka kuzigurira aho babonye hose, kandi ko haramutse hari umuntu usanzwe arya imbwa, yajya ayirya wenyine aho kuyigaburira abandi.