Print

Indirimbo ya mbere Diamond yarakoranye na Zuchu yasibwe n’umuhinde kuri Youtube imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 September 2020 Yasuwe: 3086

Iyi ndirimbo Diamond yakoranye na Zuchu, bayise “Cheche” amashusho yaho yagiye hanze taliki ya 15 Nzeri 2020, ni nayo ndirimbo yambere Diamond yari agaragayemo arikumwe n’uyu mukobwa uri muhanzi bari kwigaragaza cyane muri Tanzania.

Mugihe cy’icyumweru kimwe gusa, amashusho y’indirimbo Cheche yari amaze kurebwa n’abasaga miliyoni Ebyiri n’ibihumbi magana atanu.

Amashusho y’iyi ndirimbo biragagarako yasibwe n’uwitwa Tony Antony.

Uyu Tony Antony, ni umugabo w’umuhanga mubyo gutegura no gutunganya amashusho no kuyacuruza, uyu mugabo ukomoka mugihugu cy’ubuhinde, biravugwako icyatumye asiba iyi ndirimbo, amashusho yayo, Diamond yayashishuye ku ndirimbo uyu mugabo yagizemo uruhare mukuyitunganya.

Uretse uyu mugabo wasibye iyi ndirimbo, ubwo amajwi yayo yasohokaga, Tanasha Dona wahoze akundana na Diamond ndetse banabyaranye umwana w’umuhungu nawe yari yavuzeko hari amagambo yumvikana muri iyi ndirimbo bamwibye bayavanye mu ndirimbo yise “Radio”.