Print

Ese waruziko kuvanga Coca Cola n’inzoga uba uri gukorera igisasu munda gishobora guturika isaha iyo ariyo yose

Yanditwe na: Martin Munezero 25 September 2020 Yasuwe: 2901

Impamvu ari bibi kuvanga Coca-Cola n’inzoga

Caffeine

Muri iyi soda ya Coca-Cola habonekamo caffeine kandi mu gacupa gato habamo 34mg zayo. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo uvanze caffeine na alukolo; ya caffeine iganza alukoro ku buryo ubwinshi bwa alukolo uri kwinjiza umubiri biwugora kubumenya. Ibi rero bituma urushaho kwinjiza alukolo nyinshi kandi ntugaragaze ibimenyetso byo gusinda gusa nyuma yaho ibibazo biba ku mwijima n’impyiko. Ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko abatwara ibinyabiziga bakora impanuka cyane, ari ababa bavanze kurenza abanyoye inzoga gusa.

Uko inzoga ikwira mu mubiri

Gukwirakwira kw’inzoga mu mubiri biterwa n’impamvu nyinshi harimo kuba wariye cyangwa utariye, igitsina cyawe, uko ureshya, ibiro ufite, ndetse n’akoko. Ikindi kiyongeraho rero ni ukuba wavanze na Coca-Cola kuko bituma inzoga ikwira vuba mu mubiri kurenza uwanyoye atavanze. Ibi bituma ingaruka ziterwa n’inzoga zigera vuba kuwavanze kurenza utavanze.

Carbon dioxide (CO2)

Iyi carbon dioxide (gaz carbonique) tuyisanga mu byo kunywa byaba ibisembuye cyangwa bidasembuye niyo ituma binabikika igihe. Iyi rero iyo uvanze urumva ko uba uyongereye bikaba bigira ingaruka ku gifu gishobora gutobagurika kuko alukolo iba ishaka kunyura mu nyama z’igifu ikinjira mu maraso. Ibi bituma igipimo cya alukolo mu maraso (BAC) cyiyongera ndetse banafashe ikizami cya alukolo (alcotest) basanga uwavanze ariwe ufite alukolo nyinshi mu maraso kurenza utavanze niyo baba banyoye amacupa angana.

Kubera izi mpamvu rero, niba ugiye kunywa inzoga ni byiza kuyinywa yonyine cyangwa se washaka kuvanga ukayivanga n’imitobe (juices) kuko byibuze yo nta caffeine na CO2 biba birimo.

SOURCE: UMUTIHEALTH