Print

Huye:Abatubaka ibibanza bafite mu mujyi bagiye kubyamburwa

Yanditwe na: Martin Munezero 28 September 2020 Yasuwe: 874

Minisitiri Gatete yabitangaje ubwo yasuraga ibikorwaremezo biri muri uyu mujyi birimo nk’ikibuga cy’indege gito kigiye gutunganywa kikazajya kigwaho indege zitagira abapilote (drones), Sitade Mpuzamahanga n’umuhanda wa kaburimbo uva mu mujyi rwagati werekeza i Goma, uciye mu Rwabayanga.

Yageze kandi mu Rwabayanga ahari icyobo cyashoboraga gusenya inyubako zicyegereye, ndetse agera n’ahitwa mu Cyarabu hari ibi bibanza bitabyazwa umusaruro. Minisitiri Gatete yagize ati:

Hari ahatubatse, aho twasabye kugira ngo turebe ko abafite ibibanza batabyubatse, bigomba guhabwa abandi. […] Mu Cyarabu hamaze igihe kirekire cyane bafite ibibanza 11, twagumye dushaka ngo noneho bashobore kuba bahubaka ndetse n’Akarere kabahaye ibyangombwa ariko babimaranye igihe. Ubu ngubu ni ukugira ngo turebe ibishoboka byose kugira ngo niba badashoboye kubyubaka, bigahabwa abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yunze mu rya Minisitiri Gatete, ati:

Ngira ngo ubu ngubu nta cyemezo kirafatwa ariko hari ugutangira kubitekerezaho kuko hamaze igihe kini hatanzwe ibyangombwa kugira ngo babashe kuba bahubaka.

Meya Sebutege yavuze ko amategeko ateganya ko ufite ubutaka mu mujyi atabasha kububyaza umusaruro, ubutaka buhabwa ababushaka kandi babishoboye. Ati:

Ni byo tugiye kugishaho inama mu bijyanye n’amategeko uko byakorwa ariko nabo twari twabahaye amezi atandatu azarangira mu kwezi kwa Gatatu 2021.

Nyuma y’icyo gihe, ni bwo hazafatwa umwanzuro ku ikoreshwa ry’ibi bibanza.






Aha ni mu Rwabayanga hari umwobo washoboraga kuriduka, ugasenya inyubako ziwegereye