Print

Murenzi yahishuye ko uruganda rwa Skol rwagaragaje ubushake bwo kongera inkunga rwatangaga mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Martin Munezero 28 September 2020 Yasuwe: 1708

Ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah. Muri iryo tangazo, Murenzi yavuze agira ati:

Skol yerekanye ubushake bwo kongera inkunga yateraga ikipe [Rayon Sports] kandi [Ubuyobozi bwa SKOL] bugaragariza ubuyobozi bushya ko bwishyuye amafaranga yose bwagombaga gutanga bijyanye n’amasezerano.

Mu cyumweru gishize Komite icyuye igihe ya Rayon Sports yagaragaje ko ikipe iberewemo na SKOL abarirwa muri Frw miliyoni 72, akaba ari yo uriya muterankunga yamaze kwishyura.

Ibiganiro hagati ya Rayon Sports na SKOL byatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, biracyakomeje kandi biragenda neza nk’uko Murenzi Abdallah yabitangaje.

Uretse uruganda rwa SKOL, Murenzi yanavuze ko hari gahunda yo kuganiriza abandi baterankunga n’abavuga rikumvikana muri Rayon Sports.

Muri iki cyumweru kandi hari gahunda kandi yo guhura na za fan clubs zose za Rayon Sports ubuyobozi bukaganira n’abazigize, kuko umuterankunga wa mbere wa Rayon Sports ari umunyamuryango wayo.

Rayon Sports yari isanzwe ihabwa na SKOL miliyoni 66 Frw ku mwaka, gusa aya mafaranga akaba ashobora kwiyongera akagera kuri miliyoni 120.