Print

ShaddyBoo na Sunny nibo bakobwa babuza amahwemo Kanyombya[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 September 2020 Yasuwe: 3940

Aya makuru yayatangarije mu kiganiro CelebsMagazine,uyu wa Gatandatu kuri Flash TV. Yatunguye abanyamakuru avuga ko yikundira bihebuje abakobwa barimo Shaddy Boo na Sunny by’akarusho ari n’inshuti ye.

Mbabazi Shadia wamampaye ku kabyiniro ka Shaddy Boo umwe mu bakobwa bo mu Rwanda bakomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera amafoto akunze gushyira hanze. Umuhanzikazi Sunny Dorcas Ingabire azwiho gukora indirimbo no gusakaza amafoto by’urukozasoni.

Kanyombya ni umugabo wubatse ufite abana 2, akaba yanavuze ko ngo gusomana n’uwo mutashakanye kuri we atabibonamo nk’icyaha.Ubusanzwe uyu munyarwenya azwiho gukora udukoryo mu buryo butunguranye harimo nko kuba atatinya kugaragara mu ruhame yambaye akajipo kagufi n’inkweto ndende n’ibindi.



Comments

Habuzed 2 October 2020

Pe!!
mbona chadibu nacyo atwaye ateyeneza