Print

APR FC yapimishije abakozi bayo bose icyorezo cya COVID-19 mbere yo gutangira imyitozo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 September 2020 Yasuwe: 1129

Nkuko amakuru dukesha urubuga rwa APR FC rubitangaza,iki gikorwa cyabimburiye itangira ry’imyitozo y’ikipe y’ Ingabo z’Igihugu yitegura umwaka utaha w’imikino cyabereye ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Hospital) saa tatu za mu gitondo, kikaba kitabiriwe n’ Abakinnyi 31, Abatoza 04 n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Umwaka utaha w’imikino APR FC ikaba izitabira amarushanwa y’imbere mu gihugu, CECAFA Kagame Cup 2021 ndetse na CAF Champions League.

Ikaba ifite intego yo guhatanira ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda, CECAFA Kagame Cup ndetse no kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2020,Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko ashobora gutangira gusubukura amarushanwa n’imyitozo ku makipe, mu gihe ryamaze gutegura no kumenyesha MINISPORTS uburyo bwo kwirinda Covid-19 bwateguwe.

Mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko amashyirahamwe yose y’imikino yemerewe gusubukura imyitozo n’amarushanwa nyuma yo kwandikira MINISPORTS ribisaba rikabona kwemererwa.

Iri tangazo rigira riti “Tunejejwe no kubandikira tubamenyesha ko nyuma yo gusuzuma ingamba mwatugejejeho zizakurikizwa mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo ndetse no mu marushanwa,hashingiwe ku ngamba zo kwirinda Covid-19,ibikorwa bya siporo byemerewe gusubukurwa guhera tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ishyirahamwe ritegura ingengabihe y’amarushanwa n’imyitozo rirasabwa kubanza kubishyikiriza MINISPORTS ribisabira uburenganzira rikabanza kubuhabwa.”

MINISPORTS yavuze ko ingamba zo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 zigomba kuzajya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bayikorera kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungabungwe.




Source: APR FC.RW