Print

Urukiko rwa nyuma mu Bufaransa rurategeka aho Kabuga azaburanira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2020 Yasuwe: 646

Mu kwezi kwa gatandatu, urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwategetse ko Bwana Kabuga yohererezwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rw’i Arusha.

Umwanzuro w’urukiko uteganyijwe gutangazwa ku gicamunsi cy’uyu munsi, ntujuririrwa mu Bufaransa. Umunyamakuru wa BBC araba ari ku rukiko ahatangarizwa umwanzuro.

Uruhande rwa Bwana Kabuga rwifuza ko aburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ku mpamvu zitandukanye, ruvugamo; ubwigenge bw’izo nkiko n’uburwayi bw’uregwa.

Bwana Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe i Paris mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga 800,000 n’Abahutu batari bashyigikiye jenoside.

Mu rukiko rw’ubujurire mu kwezi kwa gatandatu, Bwana Kabuga yavuze ko ibyaha ashinjwa ari "ibinyoma".

Urukiko rusesa imanza nirwo ruri hejuru y’izindi mu bucamanza bwo mu Bufaransa, rugenzura niba harakurikijwe amategeko mu myanzuro yafashwe n’inkiko zabanje, rugafata umwanzuro utajuririrwa.

Uru rukiko nirufata umwanzuro wo kumwohereza araba afite igihe cy’ukwezi kumwe ngo abe yagejejwe imbere y’urukiko rwa ONU/UN nk’uko amategeko abiteganya.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Bwana Kabuga yavanywe aho yari afungiwe "kubera impamvu z’uburwayi" nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.

Mu iburanisha ryo mu ntangiriro z’uku kwezi, umwunganizi we yabwiye urukiko ko Bwana Kabuga afite indwara imutera gutakaza ubushobozi bw’umubiri we n’ubwenge.

Yavuze ko bityo adakwiye "koherezwa ameze atyo muri kilometero 7,000" i Arusha muri Tanzania, aho yavuze ko atabona ubuvuzi bukwiriye.

Bamwe mu barokotse jenoside mu Rwanda bari bifuje ko Bwana Kabuga yakoherezwa kuburanira mu Rwanda. Icyifuzo ubu kitari mu birebwaho n’ubucamanza.

Mu bihe byashize, inkiko mu bihugu by’Ububiligi n’Ubufaransa zaburanishije bamwe mu bafatiwe muri ibi bihugu baregwa uruhare muri jenoside.

BBC