Print

Victor Wanyama yiyemeje guhangana n’umu slayqueen wavuze ko basambanye akamwishyura 5000 by’amapawundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2020 Yasuwe: 2606

Uyu mukobwa Shakila w’imyaka 19 yavuze ko yishyuwe n’ibyamamare byinshi muri Kenya ngo basambane birimo Khaligraph Jones na Wanyama.

Uyu mukobwa yavugiye ibi kuri Live ya Instagram,aho yemeje ko uyu kapiteni wa Kenya ukinira Montreal Impact bateye akabariro nyuma yo kumwishyura arenga miliyoni 5 FRW.

Wanyama w’imyaka 29 yavuze ko ibyavuzwe n’uyu mukobwa ari ibinyoma byahimbwe n’uyu mukobwa akabikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga agamije kumwicira izina n’icyizere afitiwe.

Yakomeje ati “Ndifuza kwamagana nivuye inyuma ibiri muri iyo video igamije gusebanya.Biriya birego n’ukuremekanya k’uwayikoze…Nta ruhande na rumwe nahuye narwo muri iriya video.”

Uyu mukinnyi yavuze ko yubatse izina bimugoye bityo agiye kwitabaza inkiko kugira ngo ahangane n’uyu mukobwa ndetse n’uwakwirakwije iyi video.

Ati “Narakoze cyane kugira ngo niyubahishe mu bantu.Biriya birego bigamije gusebya izina ryanjye ntabwo byemewe yaba kuri njye,ku muryango wanjye no ku ibigo nkorera byangiriye icyizere.Niteguye kugera kure kugira ngo ndinde izina ryanjye ndetse n’imyitwarire yanjye.

Kubw’amahirwe n’umugisha w’ikipe ishinzwe kubungabunga inyungu zanjye,nashyizeho ikipe y’abanyamategeko kugira ngo imfashe kubona uburenganzira bwanjye.”

Mu minsi ishize,uyu mukobwa aherutse gusaba imbabazi Khaligraph Jones avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’inzoga nyinshi yari yanyoye,ubwenge bugacurama ariko avuga ko abandi yavuze byo ari ukuri.




Uyu mukobwa niwe washinje Wanyama ko yamwishyuye ngo basambane