Umusore yitwa Iribagiza Olivier akaba afite imyaka 28 y’amavuko, umukecuru witwa Ndikumagenge Jacqueline w’imyaka 57 y’amavuko,aba bombi bakaba babarizwa muri zone ya Ngagara muri Bujumbura.
Tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo umuryango wa Olivier washatse ko ubu bukwe bwari kuba tariki ya 26 Nzeri 2020 buhagarara, ugeza ikirego mu buyobozi. Wavugaga ko uyu musore atashakana n’umukecuru ufite iyi myaka.
Ubuyobozi nyuma yo gusesengura impamvu y’umuryango wa Olivier, wasanze nta shingiro ifite, uha uburenganzira Olivier na Jacqueline gukomeza imyiteguro.
Amakuru ahari, ni uko Olivier na Jacqueline bagaragara mu ifoto basezeranira imbere y’amategeko, bagomba gusezeranira imbere y’Imana tariki ya 4 Ukwakira 2020.
Ntabirenze barakwiranye