Print

Gicumbi: Abagizi ba nabi basambanyije ku ngufu abakobwa babafatiyeho ibyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 September 2020 Yasuwe: 3218

Amakuru avuga ko aba bakobwa babiri basanzwe mu nzu baryamye,nuko aba bagizi ba nabi bari bitwaje ibyuma babafata ku ngufu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenyeshejwe, gusa ngo abateye uru rugo kugeza ubu ntibari bamenyekana, icyo barimo gukora bafatanyije na Polisi ari ukubikurikirana kugira ngo bamenye ukuri kwabyo.

Ati "Amakuru ni uko hari abantu tutaramenya baraye binjiye mu rugo rw’umuturage, bagasanga inzu yararagamo abo bana babiri idakinze, hanyuma bakabasambanya, ntituzi niba bari bagiye kwiba wenda bagasanga iyo nzu idakinze, bagahitamo kubatera ubwoba bakabasambanya, turacyakorana na Polisi mu gushakisha aba bantu kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa"

Akomeza asaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabo.

Bivugwa ko Se w’aba bakobwa yabyutse ngo atabare, aba bagizi ba nabi bamwumvise bariruka.

Bariya bakobwa bajyanywe ku bitaro bya Byumba kugira ngo bafashwe.