Print

Jurgen Klopp yatangaje icyamubabaje kurusha ibindi mu mukino wa Carabao yatsinzwemo na Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2020 Yasuwe: 5279

Nyuma y’uyu mukino,Klopp yabwiye abanyamakuru ko yababajwe cyane no kwitwara neza cyane kwa mwenewabo w’Umudage Bernd Leno wabujije abakinnyi be gutsinda ibitego ndetse bikarangira akuyemo penaliti 2 zasezereye Liverpool.

Yagize ati “Nyuma y’umukino nabimubwiye [Leno]ko ntashimishijwe n’ibyo yadukoreye.Twagize ibihe byiza mu mukino ariko nk’umutoza sinakwishimira ko tutashoboye kwinjiza ibitego.Nifuzaga ko turema uburyo bwo gutsinda.

Nibyo abakinnyi bashoboye gukina neza ariko sinari niteze ko bakina neza nyuma y’iminsi 2 gusa bitoza bagakina na Arsenal yari yahindutse cyane.

Arsenal yongeye kubabaza Klopp imusezerera mu bikombe by’imbere mu gihugu atajya yitwaramo neza kubera gushaka guhatanira ibikombe bikomeye.

Klopp yashimiye Arsenal ati “Basesenguye neza umukino wabo kuko ntibigeze baduha umwanya nkuko babigenje mu mukino waherukaga.Dukwiriye kwigira kuri uriya mukino ariko abakinnyi banjye bitwaye neza.

Twugariye neza ndetse dukina umukino mwiza.Diogo Jotta yakinnye neza cyane.Imbaraga ze n’ubuhanga bwe byari byiza kubireba.”

Arsenal yahise itomboro Manchester City muri ¼ cya Carabao Cup aho izayakira kuri Emirates mu gihe United yatomboye Everton,Tottenham izahura na Stoke City na Newcastle vs Brentford.Iyi mikino izaba tariki ya 22 na 23 Ukuboza uyu mwaka.

Umutoza Arteta akimara kumenya ko yatomboye City yavuze ko bazahura n’akazi gakomeye muri uyu mukino ariko bagomba kwitegura.

Ati “Hasigaye andi makipe akomeye mu irushanwa.Tugiye gukina na Manchester City.N’urundi rugamba rukomeye tugomba kwitegura.

Turashaka gufata buri rushanwa nk’amahirwe yo kwegukana igikombe.Tugomba kubikora buri mukino.”




Klopp yavuze ko yababajwe n’ukuntu Leno yagoye Liverpool


Comments

rugwiza hope 2 October 2020

Biransekejepe uriya muzamu byo yababereye ibamba