Print

Umukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga yatwitswe ari gukora ikiganiro n’abafana be

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 October 2020 Yasuwe: 8748

Uyu mugore yamenweho peteroli n’uyu wahoze ari umukunzi we hanyuma ahita atwikwa ndetse ubushye bwe bwageze kuri 90% bimuviramo urupfu.

Amakuru avuga ko uyu mugore yatwitswe mu kwezi gushize ubwo yari mu rugo rwe ari gukora ikiganiro live hanyuma umugabo we yinjira afite intwaro n’akajerekani karimo peteroli ayimumenaho arangije aramutwika arashya.

Uyu mugore yahiye ku kigero cya 90% ndetse ubu bushye bwatumye ajyanwa mu bitaro yari amazemo ibyumweru 2 yaguyemo mu ijoro ryo kuwa Gatatu.

Amakuru avuga ko Polisi yahise ita muri yombi uyu mugabo ariko ngo aracyakorwaho iperereza gusa nta kintu iratangaza kuri iki cyaha.

Ibinyamakuru byo mu Bushinwa bivuga ko uyu mugabo yatwitse uyu mugore we kugira ngo amwihimureho kubera gutuma batandukana amushinja ko yamuhohoteraga.Uyu mugabo n’uyu Lamu bari bafitanye abana 2.

Lamu yari umwe mu bantu bakunzwe mu Bushinwa kuko akurikiranwa n’abantu ibihumbi 782 na likes zirenga miliyoni 6 ku rubuga rwa Douyin, rusanzwe ari version ya TikTok mu Bushinwa.

Uyu mugore yari asanzwe yibera mu misozi ya Aba yo mu Burengerazuba bw’Ubushinwa mu ntara ya Sichuan ari naho yakoreraga aya mashusho ye yok u mbuga nkoranyambaga yakundwaga na benshi.

Video ya nyuma ya Lamu kuri uru rubuga yayikoze kuwa 14 Nzeri ubwo yabyinaga ibyino gakondo ya Tibetan anifuriza ibyiza abakunzi be.

Muri iri joro yatwikiwemo ari gukora ikiganiro,abari bamukurikiye bavuze ko amashusho yahise avaho hanyuma basigara bumva umuntu uri gutabaza.

Urubuga rwa Lamu rwamaze iminsi 2 rutariho kugeza ubwo umuvandimwe we Zhuoma yabwiye abamukurikira kuri ibi byago yahuye nabyo abasaba gukusanya amafaranga bakamutabara.

Abakunzi ba Lamu bateranyije miliyoni 114,038 FRW yo kumufasha ahabwa umuryango we gusa umuganga wamukurikiranaga yavuze ko yapfuye kuwa Gatatu w’iki cyumweru.