Print

Ubwishongozi hagati ya Alikiba na Diamond Platnumz bwafashe indi ntera

Yanditwe na: Martin Munezero 4 October 2020 Yasuwe: 4076

Alikiba yabwiye umunyamakuru ko ko nta bwishongozi yigeze akora mu ndirimbo ye nshya yise “mediocre”, ko we akazi ke ari ugukora indirimbo nziza noneho buri muntu akagira icyo atoramo. Yagize ati:

Njye nakoze indirimbo ngiye kumva ngo abakunzi b’abahanzi batangiye kuvuga ko ari abahanzi babo naririmbye, ubwo rero ntacyo narenzaho kuko ndibuka ko tumaze gukora iyi ndirimbo twaricaye twibaza uko abantu bazayakira dusanga bazayakira ku buryo butandukanye, kuri jye si bishya ndabimenyereye.

Alikiba yongeyeho ko abafana bafite uburenganzira bwo kuyumva uko bashaka, gusa we nta muhanzi n’umwe yigeze ashaka kwibasira ahubwo yashatse gukora indirimbo itandukanye n’izo yari asanzwe azwiho.

Indirimbo ”Medirocre” Alikiba yayisohoye ku itariki 24 Nzeri 2020 imaze kurebwa n’abasaga miliyoni hafi ebyiri mu gihe kitarenze iminsi irindwi. Muri Kenya ari ku rutonde rw’abahanzi bafite abafana benshi cyane, gusa bamwe mu bamukunda batunguwe n’iyo ndirimbo irimo incyuro dore ko atari amenyerewe muri bene iyo miziki, icyokora iri mu ndiirmbo ziri kuvugwaho cyane muri Kenya na Tanzaniya.

Baba abanyamakuru, abakurikiranira hafi umubano wa Diamond na Alikiba ntibazuyaje kuvuga ko muri iyo ndirimbo yabwiraga mukeba we w’ibihe byose bahora bashyamirana n’ubwo Alikiba yagerageje kubihakana. Icyakora usesenguye ijambo ku rindi wasanga koko yaracyuriraga Diamond kuko ubu ni we ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki wa Bongo Flava.

Nyuma y’iminsi irindwi hagiye hanze indirimbo ya Alikiba, Diamond na we mu ijoro ryo ku itariki ya 02 Ukwakira 2020 yasohoye indirimbo ayita ”Haunisumbui” ifite iminota 3:16” isobanuye ngo ”ntimuzamenyere” cyangwa se “ntimuzansuzugure.” Na we hari aho yikoma ku gahanga agacyurira Alikiba agira ati:

Si ubwa mbere si ubwa kabiri nkubwiye ko wowe nta kintu ukora ngo kiguhire, yaba urukundo byarakunaniye, urambara ntuberwa bitewe nuko mu maso hawe hadakeye, ndetse n’ibirungo ntibigufata, wagiye unyifuriza inabi ukanashaka ko urukundo rwanjye ruzamo kidobya, woshya abafana bawe bakansebya kuri za Instagram na Facebook ari byose ndabizi. Wabuze ukwereka inzira, nta mahirwe yaragucitse, jyenda uri ikiyoni

Muri iyi ndirimbo harimo aho Diamond aririmba ko mugenzi we ari imbwa ikomoka I Mbagala izi kumoka byonyine nta kindi ishoboye.

Iyi ndirimbo ikimara kujya ku rukuta rwa You tube mu ijoro ryo ku wa gatanu, abakunzi ba Diamond bakoresheje ubutumwa banditse ko ibyo ari byo byose Alikiba yumvise neza ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo, bigaragaza ko ari we yasubizaga ibizwi nka beef mu muziki.