Print

Abantu 14 banduye Covid-19 mu Rwanda mu gihe hakize abandi 5

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2020 Yasuwe: 1086

Uyu munsi kandi hakize abantu 05 bituma umubare w’abamaze gukira bose ni 3,216. Abakirwaye ni 1,612. Abamaze gupfa ni 29.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hari icyizere ko umunsi urukingo rwa COVID-19 rwabonetse ruzagera ku bantu benshi, ku buryo intego ari uko hakingirwa abantu 60% mu buryo bw’ikubitiro.

Kugeza ubu habarwa ko hari inkingo umunani ziri gukurikiranwa by’umwihariko n’ikigo mpuzamahanga cyita ku nkingo, Gavi, gikorera i Geneva mu Busuwisi, zigeze ku cyiciro gishishimije ku buryo zatanga urukingo rukora.

Muri izo harimo ebyiri zigeze ku cyiciro cya nyuma uhereye ku bushakashatsi bw’ibanze, ukagerageza ku nyamaswa, ukagera noneho igihe utangiye gutanga urwo rukingo ku bantu, ubu rero bari ku cyiciro cya nyuma ruhabwa abantu ibihumbi 30 mu bihugu bitandukanye. Nyuma nibwo habaho gupima uko umubiri ugenda ugaragaza ubudahangarwa kuri COVID-19 kubera urwo rukingo.

Minisitiri Ngamije yagize ati “Ibipimo by’ibanze biri kugaragara ni uko hari inkingo ebyiri ureba ukavuga uti rwose zifite amahirwe menshi igihe icyiciro cya gatatu kirangiye n’abo bantu bahawe urwo rukingo no kureba ukuntu ubudahangarwa bwabo mu mubiri bwiyubatse, izo nkingo ebyiri zirashinishije.”

Yavuze ko izo nkingo zigeze ku kigero cyiza, ku buryo mu mpera z’Ukuboza aribwo za raporo za mbere zizatangira gusohoka ku byaba byaravuye mu bushakashatsi. Mu gihe urukingo rwazaba rumaze kwemezwa, nabwo ngo hazakurikiraho kurukora mu buryo bufatika, ku buryo rwazabasha kugera ku bantu benshi.

Yakomeje ati “Turi mu myiteguro nk’igihugu dufatanyije na Gavi, ubu ibihugu byamaze kumenyeshwa nibura ibigomba kubona urwo rukingo nirujya ku isoko, ndetse n’umubare w’ibanze w’inkingo zizatangwa mu gihugu kugira ngo tuzirikane cyane cyane abantu bari mu byiciro bitatu.”

“Icya mbere ni abakozi bo kwa muganga, icya kabiri ni abantu bafite indwara karande zikunda gutuma iyo hajemo na COVID bapfa, ikindi ni abantu bakuze bafite hejuru y’imyaka 65 kuzamura, iyo ubabaze usanga mu gihugu ahangaha bajya kugera nko ku bantu 20% by’abaturarwanda tuzaba dukeneye gukingira ku ngunga ya mbere.”

Yavuze ko uretse iyi gahunda irimo gukorwa ku bufatanye na Gavi, hari ibiganiro binyuze mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika kugira ngo haboneke ubushobozi buhagije, abazakingirwa bakava kuri 20% bakaba bagera nibura kuri 60%, n’abandi bakeneye izo nkingo bakazibona.

Dr Ngamije ati “Turavuga n’abandi kubera akazi bakora, nabo bafite ibyago byo kwandura kubera ko akazi bakora gatuma bahura. Fata nk’umushoferi mu bo navuze ntabwo yari arimo. Aracyakora ingendo zambukiranya imipaka, ashobora kwandura akaba yakwanduza umuryango we n’abandi. Hari abo mu nzego zishinzwe umutekano, nabo ni uko kubera akazi kabo, bashobora kugira ibyago byo kwandura.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko uko urukingo rwatangwa ku mubare munini, ari uburyo bizaba byizewe mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Yakomeje ati “Urebye urukingo ruzatangira kutugeraho nko hagati y’ukwezi kwa mbere kugera mu kwa gatatu, ahongaho ni ugushakira muri ayo matariki, niho twumva rushobora kuba rwageze mu gihugu, ubwo hari indi myiteguro ijyanye no kwitegura, ese turarwakira, abakozi kubahugurwa, ruzabikwa gute muri za frigo zabugenewe, kurukwirakwiza mu bigo nderabuzima n’ahandi hose, iyo ni imyiteguro isanzwe dukunda kugira kuko sibwo bwa mbere tugiye kugira urukingo rushyashya.”

Ibihugu bimaze iminsi bihuza imbaraga kugira ngo hajyeho uburyo bwo gukwirakwiza urukingo rwa COVID-19 umunsi rwabonetse, bitabaye ko ibihugu bikize birwikubira.

Muri ubwo buryo muri Kamena hatangijwe gahunda yiswe Advance Market Commitment for COVID-19 Vaccines (Covax AMC), gahunda nshya igamije gukusanya inkunga zizatuma umunsi zabonetse, inkingo za COVID-19 zibasha kugera mu bihugu byose mu buryo bungana.

Ku munsi wa mbere muri AMC hakusanyijwe miliyoni $567 yatanzwe n’abaterankunga 12. Ni gahunda yari ikeneye intangiriro nibura ya miliyari $2, zo kwifashishwa mu gukingira abakora mu nzego z’ubuzima, ndetse izi nkingo zikabasha kugera aho zikenewe cyane.