Print

R Kelly uri muri gereza yahamijeko atazi gusoma no kwandika

Yanditwe na: Martin Munezero 5 October 2020 Yasuwe: 1969

R Kelly avuga ko atazi gusoma no kwandika, akaba ari yo mpamvu ituma hari byinshi atubahiriza mu nyandiko ahabwa, kuko aba atabisobanukiwe.

Tariki 23 Mata 2019, R Kelly yagombaga kwitaba urukiko, kugira ngo aburanishwe ku byaha aregwa. Gusa ku isaha yagombaga kuba ahari ntiyigeze ahagera, kuko ngo ibyo guhamagarwa atari yigeze abimenya.

Abamwunganira mu mategeko, Zaid Abdallah na Raed Shalabi, basobanuriye urukiko ko kuba atitabiriye urubanza, ari uko atamenye ibyanditse ku rupapuro rumuhamagaza. Bavuga ko iki cyamamare gifite ikibazo gituma atabasha kwiga, ‘trouble de l’apprentissage’, bikaba byaratumye atamenya gusoma.

R. Kelly mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru TMZ, yavuze ko yagerageje kwiga gusoma no kwandika ariko bikanga. Yagize ati “Naragerageje, ndahatiriza, ariko numvaga bisa no kumva abantu bacuranga injyana ziterekeranye. Byamazemo imbaraga zanjye ndabireka”.

R Kelly, avuga ko n’amwe mu magambo make azi gusoma, ayakesha kuba yarageragezaga gusoma ubutumwa bugufi umukobwa we yamwandikiraga kuri telefone.