Print

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 2 bakekwaho gusambanya ku gahato abakobwa babafatiyeho intwaro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2020 Yasuwe: 2495

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rubishinzwe.

Mu ijoro ryo kuwa 29 Nzeri 2020 nibwo abagizi ba nabi batahise bamenyekana baraye bateye mu rugo rw’umuturage basambanya abakobwa bavukana babiri umwe w’imyaka 18 n’undi wa 20 babafatiyeho intwaro gakondo.

Amakuru yavuze ko aba bakobwa babiri basanzwe mu nzu baryamye,nuko aba bagizi ba nabi bari bitwaje intwaro babafata ku ngufu.

Icyo gihe,umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, yatangaje ko abateye uru rugo bahise batangira gushakishwa ku bufatanye na Polisi.

Ati "Amakuru ni uko hari abantu tutaramenya baraye binjiye mu rugo rw’umuturage, bagasanga inzu yararagamo abo bana babiri idakinze, hanyuma bakabasambanya, ntituzi niba bari bagiye kwiba wenda bagasanga iyo nzu idakinze, bagahitamo kubatera ubwoba bakabasambanya, turacyakorana na Polisi mu gushakisha aba bantu kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa."

Yasabye abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano, no gukaza amarondo kugira ngo bakumire uwo ariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabo.

Bivugwa ko Se w’aba bakobwa yabyutse ngo abatabare, aba bagizi ba nabi bamwumva bakiruka.

Aba bakobwa bahise bajyanywa ku bitaro bya Byumba kugira ngo bafashwe.