Print

RED-Tabara yemeje ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda bari bayobye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 October 2020 Yasuwe: 2783

Muri weekend, igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko cyafatiye ku butaka bw’u Rwanda abarwanyi ba Red-tabara, uyu munsi beretswe itsinda ry’abasirikare bo mu karere bagenzura ibibazo byo ku mipaka (EJVM).

Itangazo ry’igisirikare cy’u Rwanda ryo kuwa gatandatu, rivuga ko abarwanyi 19 bafashwe tariki 29 z’ukwezi gushize kwa cyenda mu ishyamba rya Nyungwe mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ari naho ryavuze ko bafungiwe.

Umuhango wo kwereka itangazamakuru hamwe n’itsinda rya EJVM ry’abasirikare baturutse mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’ibiyaga bigari bashinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu bigize uyu muryango wabereye mu ishyamba rya Nyungwe ku ruhande rw’Akarere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru.

Major Alexis Nkuranga uyobora ikigo cya gisirikare cya Ruheru yabwiye iri tsinda rya EJVM ko aba barwanyi bose uko ari 19 bafatiwe n’Ingabo z’u Rwanda mu ishyamba rya Nyungwe mu muri metero 600 uvuye ku butaka bw’u Burundi.

Yavuze ko aba barwanyi bafashwe ahagana ku isaha ya saa ine z’amanywa za tariki ya 29 Nzeri, bafite ibikiresho bya gisirikare birimo imbunda zo mu bwoko bwa AK 47 zigera kuri 17, imwe ya Machine Gun ndetse na Rocket Louncher imwe. Bafatanywe kandi ibindi bisasu biturika hamwe n’agafuka k’amasasu.

Nkurunziza Egide uhagarariye iri tsinda ry’izi nyeshyamba, yatangaje ko ugufatirwa ku butaka bw’u Rwanda byatewe n’uko bari bahunze imirwano yemeza ko bamazemo ukwezi n’ingabo za leta y’u Burundi bahanganye, maze ubwo bageragezaga kubererekera ibirindiro byazo baza kurenga umupaka bisanga mu mutego w’ingabo z’u Rwanda ziba zirinze umutekano muri ibi bice.

Nkurunziza yakomeje avuga ko bakimara gufatwa n’Ingabo z’u Rwanda RDF, muri iyi minsi bamaze mu maboko yazo, bafashwe neza cyane mu gihe bagitegereje umwanzuro uzava muri iri perereza riri gukorwa n’iri tsinda.

Uhagarariye itsinda rya EJVM, Colonel Ibouanga Rigobert waturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, arasaba imitwe yitwara gisirikare ikorera mu karere mu mashyamba atandukanye guhagarika ibikorwa bya kinyamaswa kuko bidinziza iterambere ry’abatuye aka karere.

Colonel Ibouanga yavuze ku wa Gatatu w’iki Cyumweru bazaba bashyize ahagaragara ibyavuye mu iperereza barimo gukora.

Aha mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru hakunze kuba inzira y’abagizi ba nabi bakunze kuhifashisha mu kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda byagiye binahitana ubuzima bw’abaturage. Gusa abahatuye ndetse n’abandi baturiye Nyungwe bagaragaza ko babaye maso kuko biyemeje gufatanya n’Ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga umutekano wa kano gace.

Patrick Nahimana umuvigizi wa gisirikare w’inyeshyamba za Mouvement de la Résistance pour un État de Droit (RED)- Tabara, uyu munsi yabwiye BBC ati:

"Abo nibyo ni akarwi k’abahungu bacu bacyeya, bariho bagenda mu ishamba kimeza rya Kibira barazimira bisanga muri Nyungwe mu Rwanda".

Igisikare cy’u Rwanda kivuga ko cyabimenyesheje itsinda rya EJVM ry’urwego mpuzamahanga ruhuza ibihugu byo mu karere (ICGLR), ari nabo beretswe abo barwanyi uyu munsi ngo bakore iperereza ryabo.

Mu myaka itanu ishize hari umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwagiye bushinjanya gufasha abashaka gutera buri gihugu.

Mu gihe cya vuba, umutwe wa Red-Tabara wagabye ibitero byiciwemo abantu mu bice by’uburengerazuba bw’u Burundi.

Bwana Nahimana yabwiye BBC ko bafite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira (ishyamba rifatanye n’irya Nyungwe) n’ahandi mu Burundi, kandi ibikorwa byabo bizakomeza nubwo hari abafashwe muri bo.

Mu kiganiro giheruka n’abanyamakuru, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko abamaze iminsi batera u Burundi ari "abasuma [abajura] baza kwiba no kwica".

Kuri ibi Bwana Nahimana yagize ati: "Nta yindi mvugo yabwira abantu, reka twe dukore akazi niko kazerekana abo turi bo, kandi ko duharanira kubohoza u Burundi".

Perezida Ndayishimiye yanenze u Rwanda ko ’rufata inkozi z’ikibi’ ku Burundi ntiruhite ruzitanga, nyamara ko bo iyo bafashe inkozi z’ikibi zavuye mu Rwanda ’bahita bazishyikiriza’ u Rwanda.

Leta y’u Burundi ntacyo iratangaza ku ifatwa ry’aba barwanyi ba Red-Tabara bafatanywe imbunda ubu bafungiwe mu Rwanda.

Abanyamakuru bacye batoranyijwe kujya kureba abo barwanyi, bamwe muri bo bavuga ko abasirikare ba EJVM bari kubaza ibibazo abo barwanyi, ngo bakazatanga raporo kuwa gatatu.

Ntibiramenyekana niba bazahita bohererezwa leta y’u Burundi.

BBC