Print

Arsenal yishyuye amafaranga yose yasabwaga igura Thomas Partey

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 October 2020 Yasuwe: 1972

Atletico Madrid yemeje ko Arsenal yishyuye amafaranga yari mu masezerano ya Partey amwemerera kuyivamo ku ishyirahamwe rya LA LIGA angana na miliyoni 45 z’amapawundi.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, Atletico Madrid yagize iti “LaLiga yamenyesheje Atlético de Madrid saa 11.28 z’ijoro ko abahagarariye Arsenal bishyuye amafaranga asabwa yo kurekura Thomas Partey ku biro byabo.Umukinnyi yahise arangiza amasezerano twari dufitanye yo kugeza kuwa 30 Kamena 2023.”

Mikel Arteta utoza Arsenal yifuje cyane gukomeza hagati mu kibuga agura abakinnyi barimo Houssem Aouar na Partey ariko amikoro make yatumye abona uyu musore umwe.

Partey w’imyaka 27,agiye gufasha Arsenal hagati mu kibuga aho azunganira Xhaka,Ceballos na Elneny bari basanzwe bakina.

Partey nawe yifuzaga kwerekeza muri Arsenal cyane ko yakuze ayifana ariyo mpamvu yayerekejemo nyuma y’aho iyi kipe yo mu Bwongereza yujuje amafranga yasabwaga.

Atletico ntiyifuzaga kurekura uyu mukinnyi ariko ubukene yari ifite bwatewe na Covid-19 bwatumye itabona ibyo abakinnyi bayo bakeneye.

Iyi kipe yagerageje kugurisha abakinnyi bayo nka Hector Herrera na Nikola Kalinic ngo nibura ive mu bukene ariko ntiyabona abaguzi.

Arsenal yatije Atletico Madrid,Lucas Torreira ndetse yanarekuye Matteo Guendouzi yerekeza muri Hertha Berlin yo mu Budage.