Print

Mukura VS yabonye umutoza mushya wakinnye muri Marseille

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 October 2020 Yasuwe: 779

Nkuko amafoto yagiye hanze abigaragaza,umutoza Bahloul yasinye uyu munsi nyuma yo kugera mu Rwanda ku munsi w’ejo.

Uyu mugabo aje gusimbura,Tonny Hernandez wari umutoza wa Mukura Victory Sports guhera muri Nyakanga 2019, aho yabanje kungiriza umutoza mukuru Mathurin Olivier Ovambe.

Hernandez wabaye umutoza mukuru wa MVS mu Ukwakira 2019,yayifashije gusoza Shampiyona ishize iri ku mwanya wa kane, irushwa amanota 19 na APR FC yatwaye igikombe. Mu mikino 21, Tony Hernandez yatojemo Mukura Victory Sports, yayihesheje amanota 36.

Djilali Bahloul w’imyaka 38, yavukiye i Relizane muri Algérie, yerekeza mu Mujyi wa Marseille mu Bufaransa ubwo yari aifte imyaka umunani. Afite imyamyabushobozi y’ubutoza ya UEFA A.

Kuva mu 2009, yatoje amakipe atandukanye arimo Al Nahda Damman yo muri Arabie Saoudite, Saham Club yo muri Oman, Al-Nahda yo muri Arabie Saoudite, Morteau yo mu Bufaransa, ASC Linguère yo muri Sénégal ndetse na Sahar SC yaherukagamo muri Oman.

Uyu mugabo wakiniye Olympique Marseille hagati ya 1995 na 2000, yatoje kandi Al Ahli de Manama muri Bahreïn na Stade d’Abidjan yo muri Côte d’Ivoire.