Print

Reba urutonde rw’abagore 3 beza bambara bakaberwa mu bwami bw’Ubwongereza[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 8 October 2020 Yasuwe: 7010

Ni muri uru rwego sosiyete yita ku mideli aho mu Bwongereza izwi nka Lyst yakoze urutonde rw’ abantu batatu bambara neza kurusha abandi aho i Bwami mu Bwongereza.

Uru rutonde rwakozwe rugendeye mu kwibaza niba ari nde wasimbuye Meghan Markle wari watoranyijwe nk’ umuntu wambara neza mu Bwongereza mu mwaka w’ i 2019.

Sosiyete y’ ubushakashatsi ku mideli yagendeye ku buhanga imyenda ya Kate na Letizia idodanywe ariko bakuriza cyane n’ amabara bakunze kwambara iyo basohotse basanga bakunze gusohoka kenshi bambaye imyenda ifite amabara y’ imihondo, nk’ uko Kate Middleton yagaragaye mu ruhame ubwo yari yitabariye inama ikomeye bituma ahabwa amajwi 147% mu gihe mugenzi Letizia afite amajwi 20%.

Kate Middleton ni umugore w’ igikomangoma Prince William mu Bwongereza ndetse Letizia akaba umwamikazi wo muri Spain.

1.Kate Middleton

2.Letizia

3.Meghan Markle