Print

Abdoul Razak Fiston n’abandi bakinnyi 3 bakomeye bari hafi kuza muri Rayon Sports-Murenzi Abdallah

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 October 2020 Yasuwe: 2880

Murenzi watorewe kuyobora Rayon Sports mu minsi 30,yabwiye radio B&B FM UMWEZI ko mu byumweru 2 amaze ku buyobozi bw’iyi kipe bamaze kugera kuri byinshi ari nako akomoza ku bakinnyi iyi kipe yifuza.

Avuga ku bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yifuza,Murenzi yavuze ko hari umubano mwiza uri hagati ya Rayon Sports na TP Mazembe ndetse hari abakinnyi 2 bagiye kubona baturutse muri iyi kipe barimo uwitwa Ourega wo muri Cote d’Ivoire.

Yagize ati “Turateganya ko hari abakinnyi 2 bazaza muri iki cyumweru cyangwa bikererewe bakaza mu gitaha bari ku rwego twifuza.

Jean Vital Ourega n’umukinnyi twagiranye ibiganiro ndetse mu minsi mike ashobora kudusinyira amasezerano ndetse si nawe wenyine kuko hari n’undi ukiri muto bashaka kudutiza kugira ngo tumubategurire.N’abakinnyi duteganya ko bashobora kuza vuba aha.”

Murenzi yavuze ko hari umubano mwiza uri hagati ya Rayon Sports na TP Mazembe ndetse ko uyu munsi saa mbili umuyobozi wayo Katumbi yamwoherereje ubutumwa amubwira ko uwo mubano wakomeza.

Murenzi yavuze ko abandi bakinnyi baganiriye ndetse bashobora kugera mu ikipe vuba barimo Fiston Abdoul Razak, Biramahire Abeddy na Camara Moussa wigeze kunyura muri iyi kipe..Aba bakinnyi bose hari amahirwe angana na 90% yo kuba baza muri Rayon Sports.

Murenzi Abdallah yashimiye APR FC yongeye kubatiza Sugira Erneste igihe cy’umwaka umwe.

Murenzi yavuze ko bifuza kuzakoresha abakinnyi 05 b’abanyamahanga ariyo mpamvu bakomeje gushaka abakomeye.

Abajijwe niba Rayon Sports itanga icyizere cyo gutwara igikombe,Murenzi yagize ati “Ikipe turimo kubaka abantu niduhura mu kibuga bazatwumva kuko twahoze tureba ubusatirizi tuzaba dufite,ntabwo ari benshi bazaburokoka.”

Murenzi yavuze ko bamaze kwandikira FERWAFA basaba ko itegeko ry’abanyamahanga ryavugururwa kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda uzamuke kurushaho.

Murenzi yavuze ko lisiti y’abakinnyi 24 bashyize hanze ku munsi w’ejo yatanzwe n’umutoza ndetse ko hari abakinnyi bagiye gutizwa abandi bakagurishwa mu rwego rwo kugira uburinganire mu ikipe.

Murenzi yavuze ko ari kubaka ikipe iha buri wese amahirwe yo gukora ibyo ashinzwe kugira ngo hatazongera kugaragara ibibazo byo kwivanga mu nshingano z’abandi.

Murenzi yavuze ko ikibazo cya Bisi y’ikipe yafatiriwe kiri kurebwaho ndetse imikino izatangira cyamaze gukemuka.

Uyu muyobozi wa Rayon Sports yahishuye ko mu minsi mike ibiro bya Rayon Sports biraba byabonetse kuko bamaze kurambagiza inyubako.


Comments

paccy 8 October 2020

Congs kuri abo bayobozi nibyo iyo rayon ikomeye competition irazamuka ruhago ikaryoha