Print

Umutekano w’uburasirazuba utumye Perezida Félix Tshisekedi agiye gutura i Goma

Yanditwe na: Martin Munezero 8 October 2020 Yasuwe: 8224

Ni isezerano yahaye abaturage bo mu mujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi, ubwo yabasuraga uyu munsi, avuye mu mujyi wa Goma amazemo iminsi ibiri. Perezida Tshisekedi yagize ati:

Mu byumweru bike, ndaba Umunya-Goma. Nzaza mpature (mpabe). Nshaka kujya numva ibibazo byanyu buri munsi kandi tuzabishakira umuti hamwe. Nasezeranyije Abakongomani ko mu gihe nkiri muri izi nshingano, nzarwanirira amahoro n’umutekano kugira ngo bigaruke mu gihugu mu buryo bwuzuye.

Uyu Mukuru w’Igihugu yongeyeho ko nyuma yo kugera kuri iyi ntego, ari bwo hazatangira urugamba rwo guharanira imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Tshisekedi utanze iri sezerano, yagize uruhare runini mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu no gushishikariza abashaka kurambika intwaro kubikora.

Mu ngamba yafashe zikomeye, harimo kohereza Umugaba Mukuru w’Ingabo mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Ituri, ahimurira icyicaro avuye i Kinshasa kugira ngo we n’ingabo ze bakomeze bahangane n’imitwe nka ADF.


Comments

11 October 2020

Umujyi wa BENI ntabwo uri muli ITURI. Ahubwo uherereye muli NORD-KIVU.


Innocent 8 October 2020

Uraba ubishoboye pe!


ndakurora 8 October 2020

Rwose icyo ni igitekerezo cyiza.
Ibyo ni byo twita "kwegera abaturage".
Imana ibimufashemo