Print

Kenya: Amaze kuba umwere ku gitero cy’iterabwoba kuri Westgate Mall yahise ashimutwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 October 2020 Yasuwe: 1743

Umugabo wari umaze kugirwa umwere ku gitero cy’iterabwoba cyakozwe ku iguriro rya Westgate Mall i Nairobi muri Kenya yahise aburirwa irengero.

Ukuriye uwo muryango yabwiye BBC ko Bwana Abdullahi yari muri taxi maze abagabo bitwaje intwaro kandi bipfutse mu maso bagahagarika imodoka arimo bamutegeka kuvamo, baramutwara.

Umunyamategeko we Mbugua Mureithi nawe yabwiye nk’ibi televiziyo NTV yo muri Kenya, gusa yongeraho ko abamutwaye bavuze ko ari abashinzwe umutekano.

Polisi ya Kenya yanze kugira icyo ivuga kuri ibi.

Kuwa gatatu, abantu babiri bahamijwe umugambi w’iterabwoba no gufasha itsinda ryagabye igitero ku iguriro rya Westgate mu 2013 hakicirwa abantu 67.

Liban Abdullahi we yagizwe umwere ararekurwa. Uyu musomali w’impunzi muri Kenya ni umuvandimwe w’umwe mu bagabye icyo gitero akicirwa aho.

Nubwo ari impunzi, afite ibyangombwa bya Kenya, ibi kandi yabirezwe nk’icyaha ko yabibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko rwamugize umwere no kuri icyo cyaha ruvuga ko ikibazo cy’ubwenegihugu kitazanwa mu manza z’abaregwa ibyaha bikomeye.

BBC